Rubavu:Barasaba ko abazi ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside batanga amakuru
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Rubavu barasaba ko aba bazi ahari imibiri y'Abatutsi bishwe itarashyingurwa kuyatanga.
Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu yavuze ko hari abaturage bakinangiye ku gutanga amakuru. Aho nko mu mwaka washize babonye umubiri mu baturage basanga ari umubiri w' uwari umushofari mu ruganda rwa Bralirwa wiciwe muri ibi bice ariko umuryango akomokamo ukaba utaraboneka.
Yavuze ko uko wabonetse bigaragazako hakiri Indi mibiri mu mirima n'ingo n'abaturage ari naho ahera asaba ko amakuru urakomeza gutangwa.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Rubavu Mbarushimana Gerard yavuze ko ku italiki ya 13 Mata 1994 aribwo muri Komine Nyamyumba aribwo byafashe indi ntera Abatutsi bicwa ari benshi ngo gusa byatangiye ubwo umurambo wa Perezida Habyarimana Juvenal wazaga kubikwa mu ruganda.
Yagize ati:" umurambo waje kubikwa mu ruganda rwa Bralirwa byongera ubwicanyi mu karere kuko haje abajepe benshi baje kuwucungira umutekano mbere y'uko uhungishirizwa mu mahanga,byaradushegeshe cyane."
Akomeza agira ati:"turashima ibimaze gukorwa mu myaka 30 JENOSIDE ihagarutswe,ariko turacyaterwa intimba n'abacu tutarabona ngo tubahe icyubahiro bakwiye dusaba buri wese kuduha amakuru,turasaba ko ingengabitekerezo ishira burundu."
UBUYOBOZI BWA IBUKA BURASHIMA
Perezida wa Ibuka mu karere ka Rubavu yashimye uburyo ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse JENOSIDE noneho muri ibi bice byegereye DRC zahagurukiye abacengezi bari bibasiriye komine ya Nyamyumba cyane abakoraga mu ruganda rwa Bralirwa.
Yashimye uburyo abarokotse bahawe umutekano na Leta y'ubumwe no ku bikorwa byose bakoze ngo basubize Ubuzima abarokotse aho hatanzwe inkunga mu kubaka no gusanira abari baratwikiwe amazu.
Yashimye ikigega cya FARG,yashimye gahunda ya Girinka yageze ku barokotse,yashimye gahunda y'uburezi kuri Bose kuko abamaze kwiga bageze ku rwego rwiza rwo gufatanya n'abandi kubaka igihugu.
Yashimye uburyo hagiyeho ubutabera cyane ubwakozwe n'inkiko gacaca abishe bagahanwa ndetse n'ibyangijwe bikishyurwa.
Yashimye uburyo abarokotse bahawe umutekano na Leta y'ubumwe no ku bikorwa byose bakoze ngo basubize Ubuzima abarokotse aho hatanzwe inkunga mu kubaka no gusanira abari haratwikiwe amazu.
Yashimye ikigega cya FARG,yashimye gahunda ya Gurinka yageze ku batokotse,yashimye gahunda y'uburezi kuri Bose kuko abamaze kwiga bageze ku rwego rwoza rwo gufatanya n'abandi kubaka igihugu.
Yashimye uburyo hagiyeho ubutabera cyane ubwakozwe n'inkiko gacaca.
Yasoje agira ati:"ndasaba ko abafite amakuru y'Abatutsi bishwe ariko batarashyingirwa kuyatanga bagahabwa agaciro bakwiye.
Ndasaba ko ahantu hose hiciwe Abatutsi muri Mata 1994 yashirwa ikimenyetso cy'urwibutso kuko hajye hitabwaho."
Meya w'akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yijeje abarokotse ko ntacyo bazigera babura.
Yasabye ko iminsi 100 iba iminsi yo kwibuka cyane,guhinduka muri byose no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho.
Yemeje ko imanza za Jenoside zose zarangijwe Kandi ari ikimenyetso gikomeye mu kugarura ubuzima ku barokotse ni gutanga ubutabera bwa nyabwo.
Agira ati:"kwibuka ni uguhozaho ndasaba buri wese kugira uruhare mu guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho,ndasaba cyane urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu kurwanya ingengabitekerezo ikunze kunyuzwa ku mbugankoranyambaga."
Muri Komine ya Nyamyumba kuri ubu ni mu karere ka Rubavu hari uruganda rw'inzoga rwa Bralirwa hiciwe Abatutsi benshi . Abakoze Jenoside b'Abacengezi bavuye mu mashyamba ya DRC batanyuzwe n'ibyo bakoze mu 1994 bakaza gutwika imodoka yarimo Abakozi b'uruganda mu 1997.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show