English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kigali:Mu rugo rw'umuturage habonetse imibiri 21 y'Abishwe muri Jenoside

Mu rugo rw'umuturage wo mu Murenge wa Muhima mu mujyi wa Kigali habonetse imibiri 21 y'Abishwe muri Jenosedi yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iyo mibiri yabonetse  mu gihe hakorwaga umuhanda mu Mudugudu w'Intiganda aho bita muri Marathon mu Kagali ka Tetero mu Karere Ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Iyo mibiri yabonetse mu rugo rw'umuntu witwa Abayisenga Anicet wiyabye Imana, aya makuru yamenyekanye tariki ya 30 Werurwe Ubwo habonekaga umuburi umwe mu gitaka bakuye hafi y'urwo rugo.

Abakozi ba Campany Stecol Corporation ikora uyu muhanda ubwo bajyaga kumena ibitaka  mu Kagali ka Kora Umurenge wa Gitega batunguwe no kobona indi mibiri maze bahita batanga amakuru nkuko byatangajwe na Ibuka.

Iyo mibiri uko ari 20 yahise ijyanwa ku biro by'Umurenge wa  Muhima mu gihe umwe wabonetse mbere wahise ujyanwa ku biro by'Akagari ka Gitega.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima bwasabye abaturage gukomeza gushakisha amakuru kugirango hamenyekane ababa bazi amazina y'abantu baba baratawe muri icyo cyobo.

Ibi bibaye mu gihe habura igihe gito kugirango u Rwanda rwinjire mu Cyumweru cyo kwibuka kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.



Izindi nkuru wasoma

Dore impamvu ari gutuma internet igenda nabi cyane muri Afurika y'Iburasirazuba?

Twagirayezu wari waragizwe umwere ku byaha bya jenoside yongeye kugaragara mu rukiko

APR BBC yatsindiwe muri Senegal imbere ya Perezida Kagame ,bamwe babibonye nk'igisebo

Inyubako nshya y'ibiro by'Akarere ka Burera yuzuye itwaye amafaranga abarirwa muri za Miliyari

Ese koko u Rwanda rwaba rifite uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura?



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-03 10:55:34 CAT
Yasuwe: 47


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KigaliMu-rugo-rwumuturage-habonetse-imibiri-21-yAbishwe-muri-Jenoside.php