Kigali:Mu rugo rw'umuturage habonetse imibiri 21 y'Abishwe muri Jenoside
Mu rugo rw'umuturage wo mu Murenge wa Muhima mu mujyi wa Kigali habonetse imibiri 21 y'Abishwe muri Jenosedi yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iyo mibiri yabonetse mu gihe hakorwaga umuhanda mu Mudugudu w'Intiganda aho bita muri Marathon mu Kagali ka Tetero mu Karere Ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Iyo mibiri yabonetse mu rugo rw'umuntu witwa Abayisenga Anicet wiyabye Imana, aya makuru yamenyekanye tariki ya 30 Werurwe Ubwo habonekaga umuburi umwe mu gitaka bakuye hafi y'urwo rugo.
Abakozi ba Campany Stecol Corporation ikora uyu muhanda ubwo bajyaga kumena ibitaka mu Kagali ka Kora Umurenge wa Gitega batunguwe no kobona indi mibiri maze bahita batanga amakuru nkuko byatangajwe na Ibuka.
Iyo mibiri uko ari 20 yahise ijyanwa ku biro by'Umurenge wa Muhima mu gihe umwe wabonetse mbere wahise ujyanwa ku biro by'Akagari ka Gitega.
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima bwasabye abaturage gukomeza gushakisha amakuru kugirango hamenyekane ababa bazi amazina y'abantu baba baratawe muri icyo cyobo.
Ibi bibaye mu gihe habura igihe gito kugirango u Rwanda rwinjire mu Cyumweru cyo kwibuka kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show