Huye:Umugabo yasanzwe mu muhanda yishwe n'abantu batazwi
Umuturage bivugwako ashobora kuba yari umujura yasanzwe mu muhanda yapfuye bigakekwako ashobora kuba yakubiswe inkoni n'abantu bataramenyekana maze bikamuviramo urupfu.
Umurambo w'uwo mugabo wabonetse mu muhanda ku wa kane tariki ya 18 Mata mu Murenge wa Mukura mu Kagali ka Rango mu Mudugudu wa Kabahona mu Karere ka Huye ,abaturage babyutse mu gitondo babona umurambo w'uwo mugabo gusa uwo mugabo aka azwi cyane muri aka gace kuko bamwe bari bamuziho kuba yari umujura.
Bamwe mu baturage baganiriye na RADIOTV10 dukesha iyi nkuru batangajeko uyu mugabo azwiho kuba yari umujura ndetse akaba yashoboraga no gutega umuntu n'ijoro akamwambura ibye.
Abo baturage bakomeza bavugako uyu mugabo yatahaga ahitwa i Sagera ho mu Murenge wa Mukuru ubwo yabaga amaze kwiba abaturage ariko akaba atazwi cyane muri uwo Murenge basanzemo umurambo we.
Abaturaage babonye umurambo w'uwo mugabo batangajeko basanze amaguru yabyimbye bikaba bikekwako ashobora kuba yishwe n'inkoni yakubiswe n'abantu bataramenyekana.
Umwe mu baturage wavuganye n'itangazamuru yavuze ati" twabyutse mu gitondo dusanga umurambo uryamye aha hepfo,njyewe ni ubwa mbere nari mubonye.Nabonye yakubiswe kuko n'inkoni ziragaragara,gusa ikibazo ni ukumenya abamukubise ,nta makuru twamenye gusa twabonaga ko afite inkoni ku kaboko n'indi yafashe ku mutwe."
Ngabo Fidele Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mukuru yatangajeko amakuru y'urupfu rwa Nyakwigendera bayamenye ariko bakaba batazi icyamwishe.
Ati" ntabwo turamenya icyahitanye Nyakwigendera ariko turi gukorana n'inzego zibishinzwe zirimo polisi na RIB zatangiye gukora iperereza kugirango hamenyekane icyateye urupfu rwe."
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza CHUB kugirango ukorerwe isuzuma mu gihe iperereza ryo rigikomeje.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show