Abasivile batatu bishwe n'abantu bitwaje intwaro mu mujyi wa Goma
Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 11 Mata muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu mujyi wa Goma humvikanye urufaya rw'amasasu rwaguyemo abasivile batatu bikaba bikekwako ari abo mu mutwe witwaza intwaro w'Aba-Wazalendo basanzwe bakora ibikorwa by'ubugizi bwa nabi muri wo mujyi wa Goma.
Amakuru ava muri uwo mujyi avugako abakekwa batangiye kurasa abo basivile ubwo bari babaketseho kuba bafite amafaranga.
Polisi yo muri uwo mujyi ikomeza ivugako ubwicanyi mu mu mujyi wa Goma buri kurushaho kwiyongera kuko no mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu harashwe abandi basivile batatu nyuma yuko bari binjyiye muri Restaurant gufata icyo kurya.
Abo bantu batatu ubwo baraswaga n'abantu bitwaje intwaro byarangiye nabo bahasize ubuzima.
Polisi yo muri uwo mujyi ntabwo yigeze itangaza ababa bari inyuma y'ubwo bwicanyi ariko yatangajeko ayo makuru yahise ashikirizwa Meya w'umujyi Faustin Kapenda kugirango agire icyo abikoraho.
Ibi biri kuba mu gihe intambara hagati ya M23 n'ingabo za Leta idahagaze kandi M23 ikaba ikomeje kwigarurira bimwe mu bice byo muri Kivu ya Ruguru kandi ingabo za MONUSCO zari zimaze imyaka 21 muri DRC nazo zatangiye kuva muri icyo gihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show