English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Tshisekedi yongeye kugaragara mu ruhame gusa afite intege nke 

Nyuma y'icyumweru kirenga Perezida Felix Tshisekedi asa naho yaburiwe irengero kuberako atari akigaragara mu ruhame yongeye kugaragara muri imwe muri Kiriziya yo mu mu murwa mukuru Kinshasa ari kumwe nabandi bakristo.

Ku wa mbere tariki ya 15 Mata nibwo Tshisekedi yagaragaye muri Kiliziya ya Notre Dame de Fatima i Kinshasa ahari habereye misa yo gusabira Musenyeri Gerald Mulimba umaze imyaka ine apfuye.

Musenyeri Gerald Mulimba  yahoze ari umuyobozi w'ibiro bya Perezida ndetse akaba ari Se wabo wa Perezida Felix Tshisekedi akaba yarapfuye  tariki ya 15 Mutarama azize icyorezo cya Covide 19.

Nubwo Perezida Felix Tshisekedi yagiye kwifatanya n'abandi bakiristu muri iyo misa gusa amafoto yagiye ashirwa hanze yagaragazagako asa n'umuntu ufite  intege nke.

Amakuru yagiye ashirwa hanze n'ibinyamakuru bitandukanye yagiye agaragazako Tshisekedi ashobora kuba yari arwariye muri bimwe mu bitaro by'i Bruxelles mu Bubiligi gusa nti hatangajwe indwara yaba yaratumye ajya kwuvurwa mu buryo bw'ibanga.



Izindi nkuru wasoma

Tshisekedi ati"Karidinali Ambongo agomba gufatira urugero ku munyakamuru Bujakera"

Umugore wacibwaga intege agiye kuyobora igisirikare cya Kenya cyirwanira mu Kirere

Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n'ihuriro rigari rifatanya na FARDC

Umunyabyaha Paul Kagame ndashaka guhura nawe nka mutuka - Perezida Felix Tshisekedi

TVET BUMBA-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RY'IBIKORESHO BISHIRA,IBYO GUSANA BIZAKENERWA 2024



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-16 12:40:15 CAT
Yasuwe: 61


Comments

By Ngabo on 2024-04-16 16:35:36
 Ariko iki kinyamakuru kuvuga ibyardc gusa??? Kdi nabyo bibi???? Ahhh Nzaba ndareba

By Ngabo on 2024-04-16 16:35:04
 Ariko iki kinyamakuru kuvuga ibyardc gusa??? Kdi nabyo bibi????



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Tshisekedi-yongeye-kugaragara-mu-ruhame-gusa-afite-intege-nke-.php