Urukingo rwa SIDA rwakorewe igerageza mu Rwanda rugaragaza icyizere gikomeye
Urukingo rushya rwa SIDA rwatangiye kugeragezwa mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda, abashakashatsi batangaje ko uru rukingo rutanga icyizere gishya mu buvuzi kuko rufasha gukangura ubudahangarwa bw’umubiri mu buryo bukomeye
Iri gerageza ryakorewe mu Rwanda, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Afurika y’Epfo, ryagaragaje ko uru rukingo rushobora gutuma uturemangingo dushinzwe kurinda umubiri dukanguka tukongera imbaraga mu gukora abasirikare barwanya virusi itera SIDA. Dose ya mbere y’urukingo yahawe abari bitabiriye igerageza yari igamije gukangura utwo turemangingo, hanyuma izindi nkingo zizakurikiraho zigafasha utwo turemangingo kongera ubushobozi bwo gutahura virusi ya VIH ndetse no kuyirwanya.
Prof. Rogier Sanders wo muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Amsterdam umwe mu bayoboye iri geragezwa, yavuze ko ibisubizo by’ibanze byerekanye intambwe ikomeye.
Ati: “Mu bantu bose bakoreweho igerageza twabonye ko habayeho kongera ubudahangarwa bw’umubiri, bikaba bitanga icyizere ko turi mu nzira nziza yo kugera ku rukingo rwizewe.”
Yavuze ko uru rukingo rufite umwihariko kuko rufasha uturemangingo tw’umubiri gukora abasirikare bashinzwe kurwanya agakoko gatera SIDA mu buryo bwihuse kandi bwizewe.
Hari n’ubundi bushakashatsi bwarimo gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA rizwi cyane mu gukorwa kw’inkingo zigezweho. Iri koranabuhanga rifasha umubiri kwigira uburyo bwo kwirwanaho ku gakoko gashya kinjiye mu mubiri.
Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igaragaza ko mu 2023 abantu miliyoni 39.9 ku Isi bari bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA (VIH), muri bo 65% bakaba ari abo ku mugabane wa Afurika. Ibi bituma Afurika iba imbere mu guhura n’ingaruka z’iki cyorezo, bikagaragaza ko hakenewe igisubizo kirambye nko kubona urukingo.
Nubwo urugendo rugana ku rukingo rufatika rwa SIDA rukiri rurerure ariko intambwe imaze guterwa ni ikimenyetso cy’uko igisubizo kiri hafi. Kuba u Rwanda rwaragize uruhare muri iri gerageza ni ishema ku gihugu, ndetse bitanga icyizere cy’uko ubumenyi bugezweho mu buvuzi bushobora kubyazwa umusaruro ku nyungu z’abaturage bayo n’Isi yose muri rusange.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show