English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urukiko rwarekuye umuhanzi Jowest waregwaga “gusambanya ku gahato umukobwa.

Umujyanama w’uyu muhanzi Jowest yabwiye itangazamakuru  ko Urukiko rwategetse ko uyu muhanzi afungurwa, ndetse ubu yamaze no gutaha.

Yavuze ko uyu muhanzi yasomewe icyemezo n’Urukiko kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare, akaba umwere ku byaha yaregwaga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, avugana n’itangazamakuru yavuze ko uy’umuhanzi Jowest yafashwe tariki 01 Gashyantare 2023, akekwaho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gukubita no gukomeretsa undi ku bushake.

Jowest azwi mu ndirimbo nka ‘Agahapinesi’, ‘Pizza’, ‘Hejuru’, na ‘Saye’ aheruka gushyira hanze.

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Ibanga rikomeye ryatunguye Urukiko mu rubanza ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza

Umutekano w’abatangabuhamya mu rubanza rwa Musonera, wahagurukije urukiko

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI

Umuhanzi John Blaq uri mu bagezweho muri Uganda ni muntu ki?

Impamvu Urukiko Rwahaye Trump Ububasha bwo Kwambura Abimukira 500,000 Uburenganzira



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-02-22 10:17:50 CAT
Yasuwe: 693


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urukiko-rwarekuye-umuhanzi-Jowest-waregwaga-gusambanya-ku-gahato-umukobwa.php