English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibanga rikomeye ryatunguye Urukiko mu rubanza ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza

Mu rubanza rukomeye ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza, umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwafashe icyemezo gikomeye cyo gusubika iburanisha, rutangaza ko hari ibanga rikomeye ryatunguye inteko y’urubanza.

Ingabire Victoire Umuhoza, hamwe n’abandi barindwi bagize ishyaka rya Dalfa Umurinzi, ndetse n’umunyamakuru Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV, baregwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi, guteza imvururu mu gihugu no gukwirakwiza amakuru atariyo agamije kwangisha ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ingabire Victoire Umuhoza yahamagawe ngo atange ibisobanuro, ariko urukiko rwasanze ibisobanuro bye bidahagije, bityo rutegeka ko Ubushinjacyaha bukora iperereza ryimbitse kuri we. Icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo cyafashwe nyuma yo gusuzuma impamvu zikomeye zerekana ko ashobora guhungabanya umutekano w’abatangabuhamya cyangwa kwangiza ibimenyetso.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza rukimurirwa ku wa 1 Nzeri 2025, bitewe n’ikiruhuko cy’abacamanza ndetse no ku mpamvu z’umutekano w’ibimenyetso n’abatangabuhamya. Mu gihe urubanza ruzasubukurwa, Ingabire Victoire Umuhoza azahabwa umwanya wo kwiregura no kugaragaza ibimenyetso bye, naho Ubushinjacyaha bukazatanga icyifuzo cyacyo ku byaha aregwa.

Abaregwa bandi uko ari icyenda bari bamaze kurangiza kwiregura, urukiko rufite inshingano yo gusuzuma neza urubanza rukazafata umwanzuro.                                            Ubushinjacyaha bwemeza ko ibyaha baregwa  bikomeye kandi bishobora guhanishwa igifungo cya burundu bitewe n’ingaruka z’ibyaha ku mutekano w’igihugu n’amahoro birimo guteza.

 



Izindi nkuru wasoma

Urubanza ruregwamo abasirikare ba RDF ndetse n’abanyamakuru rwashizwe mu mehezo

Perezida Kagame yagaragaje ishimwe rikomeye kuri Dr. Edouard Ngirente

Kabila mu Rukiko rwa Gisirikare: Urubanza Rudasanzwe Rugiye Guhindura Politiki ya Congo

Ibanga rikomeye ryatunguye Urukiko mu rubanza ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza

Umutekano w’abatangabuhamya mu rubanza rwa Musonera, wahagurukije urukiko



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-23 16:15:52 CAT
Yasuwe: 174


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibanga-rikomeye-ryatunguye-Urukiko-mu-rubanza-ruregwamo-Ingabire-Victoire-Umuhoza.php