Mu rubanza rukomeye ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza, umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwafashe icyemezo gikomeye cyo gusubika iburanisha, rutangaza ko hari ibanga rikomeye ryatunguye inteko y’urubanza.
Ingabire Victoire Umuhoza, hamwe n’abandi barindwi bagize ishyaka rya Dalfa Umurinzi, ndetse n’umunyamakuru Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV, baregwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi, guteza imvururu mu gihugu no gukwirakwiza amakuru atariyo agamije kwangisha ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ingabire Victoire Umuhoza yahamagawe ngo atange ibisobanuro, ariko urukiko rwasanze ibisobanuro bye bidahagije, bityo rutegeka ko Ubushinjacyaha bukora iperereza ryimbitse kuri we. Icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo cyafashwe nyuma yo gusuzuma impamvu zikomeye zerekana ko ashobora guhungabanya umutekano w’abatangabuhamya cyangwa kwangiza ibimenyetso.
Urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza rukimurirwa ku wa 1 Nzeri 2025, bitewe n’ikiruhuko cy’abacamanza ndetse no ku mpamvu z’umutekano w’ibimenyetso n’abatangabuhamya. Mu gihe urubanza ruzasubukurwa, Ingabire Victoire Umuhoza azahabwa umwanya wo kwiregura no kugaragaza ibimenyetso bye, naho Ubushinjacyaha bukazatanga icyifuzo cyacyo ku byaha aregwa.
Abaregwa bandi uko ari icyenda bari bamaze kurangiza kwiregura, urukiko rufite inshingano yo gusuzuma neza urubanza rukazafata umwanzuro. Ubushinjacyaha bwemeza ko ibyaha baregwa bikomeye kandi bishobora guhanishwa igifungo cya burundu bitewe n’ingaruka z’ibyaha ku mutekano w’igihugu n’amahoro birimo guteza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show