Umutekano w’abatangabuhamya mu rubanza rwa Musonera, wahagurukije urukiko
Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba rwemeje ko iburanisha ry’ibanze ku byaha Musonera Germain akekwaho ribera mu muhezo, hagamijwe kurengera umutekano w’abatangabuhamya.
Icyemezo cyafashwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabye ko iburanisha riba mu muhezo, bushingiye ku mpamvu z’umutekano w’abatangabuhamya. Bwashyikirije urukiko inyandiko ibisobanura, buvuga ko hari abatangabuhamya bagaragaje impungenge, ndetse hari n’aho hatangiye kugaragara ihohoterwa rituma hagomba gufatwa ingamba zihariye.
Ubwunganizi bw’uregwa bwasabye dosiye yuzuye mbere y’iburanisha
Abunganira Musonera mu mategeko, Me Ndaruhutse Janvier na Me Munyaneza Salton, bemeye ko iburanisha ribera mu muhezo nk’uko amategeko abiteganya, ariko basabye ko ritaba uwo munsi kuko batarahabwa dosiye yose. Basabye ko urukiko rwabanza rugasuzuma uburenganzira bwabo bwo kubona dosiye kugira ngo babashe kumwunganira neza.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko dosiye iri mu bubiko bw’ikoranabuhanga (“System”) kandi ko abayunganira bayigezeho kenshi. Bwavuze ko impamvu zitanzwe zidafite ishingiro. Uregere indishyi, Me Bayingana Janvier, nawe yemeje ko iburanisha rigomba kubera mu muhezo kubera ko hari abatangabuhamya bamaze kugaragaraho impungenge z’umutekano.
Nyuma y’impaka zamaze isaha irenga, Urukiko rwasabye abari mu cyumba cy’iburanisha batabifitiye uruhushya gusohoka, hasigara Ubushinjacyaha, uregwa n’abamwunganira.
Musonera yitabye urukiko yambaye impuzankano y’abagororwa, aherekejwe n’abakozi ba RCS. Yafashwe mu kwezi kwa Kanama 2024 nyuma y’uko yiyamamaje ku mwanya w’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.
Musonera, wigeze kwiyamamariza kuba Umudepite uhagarariye FPR-Inkotanyi, akurikiranyweho icyaha cya Jenoside n’icy’ ubufatanyacyaha kuri Jenoside.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show