English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umutekano w’abatangabuhamya mu rubanza rwa Musonera, wahagurukije urukiko

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba rwemeje ko iburanisha ry’ibanze ku byaha Musonera Germain akekwaho ribera mu muhezo, hagamijwe kurengera umutekano w’abatangabuhamya.

Icyemezo cyafashwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabye ko iburanisha riba mu muhezo, bushingiye ku mpamvu z’umutekano w’abatangabuhamya. Bwashyikirije urukiko inyandiko ibisobanura, buvuga ko hari abatangabuhamya bagaragaje impungenge, ndetse hari n’aho hatangiye kugaragara ihohoterwa rituma hagomba gufatwa ingamba zihariye.

Ubwunganizi bw’uregwa bwasabye dosiye yuzuye mbere y’iburanisha

Abunganira Musonera mu mategeko, Me Ndaruhutse Janvier na Me Munyaneza Salton, bemeye ko iburanisha ribera mu muhezo nk’uko amategeko abiteganya, ariko basabye ko ritaba uwo munsi kuko batarahabwa dosiye yose. Basabye ko urukiko rwabanza rugasuzuma uburenganzira bwabo bwo kubona dosiye kugira ngo babashe kumwunganira neza.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko dosiye iri mu bubiko bw’ikoranabuhanga (“System”) kandi ko abayunganira bayigezeho kenshi. Bwavuze ko impamvu zitanzwe zidafite ishingiro. Uregere indishyi, Me Bayingana Janvier, nawe yemeje ko iburanisha rigomba kubera mu muhezo kubera ko hari abatangabuhamya bamaze kugaragaraho impungenge z’umutekano.

Nyuma y’impaka zamaze isaha irenga, Urukiko rwasabye abari mu cyumba cy’iburanisha batabifitiye uruhushya gusohoka, hasigara Ubushinjacyaha, uregwa n’abamwunganira.

Musonera yitabye urukiko yambaye impuzankano y’abagororwa, aherekejwe n’abakozi ba RCS. Yafashwe mu kwezi kwa Kanama 2024 nyuma y’uko yiyamamaje ku mwanya w’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Musonera, wigeze kwiyamamariza kuba Umudepite uhagarariye FPR-Inkotanyi, akurikiranyweho icyaha cya Jenoside n’icy’ ubufatanyacyaha kuri Jenoside.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Urubanza ruregwamo abasirikare ba RDF ndetse n’abanyamakuru rwashizwe mu mehezo

Kabila mu Rukiko rwa Gisirikare: Urubanza Rudasanzwe Rugiye Guhindura Politiki ya Congo

Ibanga rikomeye ryatunguye Urukiko mu rubanza ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza

Umutekano w’abatangabuhamya mu rubanza rwa Musonera, wahagurukije urukiko

Impamvu Urukiko Rwahaye Trump Ububasha bwo Kwambura Abimukira 500,000 Uburenganzira



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-23 16:03:38 CAT
Yasuwe: 159


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umutekano-wabatangabuhamya-mu-rubanza-rwa-Musonera-wahagurukije-urukiko.php