English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi John Blaq uri mu bagezweho muri Uganda ni muntu ki?

 Umuhanzi John Blaq wo muri Uganda, indirimbo ye 'Commander' iri kwinjira mu ntonde z'indirimbo zikunzwe cyane mu bihugu bitandukanye nyuma y'umwaka urenga igiye hanze.

Kasadha John, niyo mazina nyakuri ya John Blaq ukunzwe cyane mu njyana ya Dancehall, mu ndirimbo nka 'Do Dat', 'Follow', 'Na Na Na', 'Mbimala', 'Aliwa' yakoranye na Gloria Bugie, n'izindi. Uyu muhanzi kandi yanasubiranyemo indirimbo 'Ready' n'umuhanzikazi Bwiza wo mu Rwanda.

John Blaq, kuri ubu binyuze mu ndirimbo ye 'Commander' yagiye hanze mu 2024 ikaba iri gukundwa cyane kuri TikTok, ari kuvuna umuheha akongezwa undi mu bihugu nka Kenya, Nigeria, Tanzania, ndetse n'iwabo muri Uganda.

Iyi ndirimbo yumvikanamo ikivugirizo byatumye ukundwa cyane kuri TikTok, maze abenshi mu bakoresha uru rubuga bagakora ibizwi nka 'Challenge' bigana ikivugirizo cyayo hanyuma bakamera nk'abatunguwe bumvise ihise icurangwa. Ibi bikomeje gukorwa kuri TikTok mu bihugu bitandukanye, byaje gutuma ikundwa cyane bamwe batangira no kuyishakisha cyane ku mbuga zumvirwaho imiziki.

John Blaq ni umuhanzi wihariye mu njyana ya Dancehall ahuza n'imiririmbire ya Uganda

Kugeza kuri ubu iyi ndirimbo iri muri 200 zikunzwe cyane muri bihugu nka Nigeria, Kenya, ndetse na Tanzania, biturutse ku kivugirizo cyayo cyakururiye benshi kuyumva cyane cyane bivuye ku buryo ikunzwe kuri TikTok.

TikTok ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga ziri gufasha abahanzi benshi mu kuzamura ibihangano byabo, bigakundwa ndetse bikagera kuri benshi binyuze kubakoresha uru rubaga cyane bazwi nk'aba-Tiktoker.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abahoze muri MINUAR basuye Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-05 09:01:47 CAT
Yasuwe: 378


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-John-Blaq-uri-mu-bagezweho-muri-Uganda-ni-muntu-ki-1.php