Trump akomeje kongera abasirikare bo guhangana n'abimukira
Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye kohereza abandi basirikare 2,700 muri Los Angeles, bakajya kunganira abandi 2,000 bari guhangana n'abigaragambya.
Guverineri wa Leta ya California, Gavin Newsom, yanenze iki cyemezo avuga ko kitari ku ruhande rw'inyungu rusange z’abaturage ba Leta ayoboye.
Uyu muyobozi ku wa mbere w'iki cyumweru yari yatanze ikirego mu rukiko arega Leta ya Trump, avuga ko kohereza ingabo muri California byakozwe ku buryo bunyuranyije n’amategeko kuko Trump atigeze abanza kubimusaba.
Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu mu cyumweru gishize, nibwo imyigaragambyo yatangiye gukara mu baturage binubira bikomeye ibyemezo bya Leta, bavuga ko bisa no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Iyi myigaragambyo yaje kuvamo imvururu, aho abigaragambya bamwe bateraga amabuye ku nzego z’umutekano ndetse batwika imodoka, mu gihe abashinzwe umutekano babasubizaga bakoresheje imyuka iryana mu maso.
Abaturage bamwe batuye mu duce nka Paramount aho abarenga 80% bafite inkomoko muri Mexique n’ibindi bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo, nibo bashinjwa kuba barazanye bene wabo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika badafitiye ibyangombwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show