English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ese koko umukobwa aba arusha ubwenge umuhungu bari mu kigero kimwe ?

Ubushakashatsi mpuzamahanga bwinshi bwakozwe ku rubyiruko bwerekana ko mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, abakobwa n’abahungu batandukana mu buryo batekerezamo, bikajyana nuko hirya no hino ku isi hari abemeza ko umukobwa aba arusha umuhungu bari mu myaka imwe gutekereza cyane.

Kubera iyo mpamvu hari abashakashatsi benshi bahagurukiye iki kibazo maze bakorera ubushakashatsi ku bana b’abahungu n’aba bakobwa bari mu kigero kimwe, bemeza ko hari impamvu nyinshi zishobora gutera gutandukana mu mitekerereze hagati y’umukobwa n’umuhungu.

Imikurire y’ubwonko

Mu mwaka wa 1999, Dr. Jay N. Giedd yakoze ubushakashatsi bukomeye akoresheje uburyo bwa MRI(Magnetic Resonance Imaging) ku rubyiruko, agaragaza ko ubwonko bw’abakobwa bukura mbere mu gice gifasha mu gusesengura no gufata ibyemezo (prefrontal cortex), mu gihe abahungu bagira iterambere ryihariye mu gice gifasha mu mitekerereze y’imibare na Science. (parietal lobe).

Ibi bisobanuye ko abakobwa bakunze gutekereza cyane ku ngaruka z’ibikorwa no ku mibanire, naho abahungu bagakunda kwihutira igisubizo no kwibanda ku gukemura ibibazo bisa n’ibikomeye.

Imyigire n’imico

Mu mwaka wa 1991, Dr. Jacquelynne Eccles na R. D. Harold bakoze ubushakashatsi ku buryo imico ya sosiyete igira uruhare ku mitekerereze y’abana, bemeza ko; Abakobwa bashishikarizwa kuba abantu beza mu mubano hayati yabo na bagenzi babo ndetse no kuba bakunda gutega amatwi.

Abahungu bagatozwa kwihagararaho, kwigirira icyizere no gufata ibyemezo byihuse.

Bikaba bisobanura ko abakobwa bashobora kugaragaza ubushishozi bwimbitse mu by’amarangamutima, naho abahungu bagakoresha ubwenge bwihuse mu guhitamo igisubizo.

Icyizere n’uko buri muntu yitwara mu bijyanye n'amasomo

Mu mwaka wa 2006, abashakashatsi Judith Meece, B. Glienke, na S. Burg bakoze ubushakashatsi ku bana b’abahungu n’abakobwa bareba ku buryo bagira icyizere n’imyitwarire mu masomo. Bagaragaje ko; abakobwa bagira impungenge mu masomo asaba imibare, ariko bagatanga ibisobanuro byimbitse ku mibanire y’abantu.

Abahungu bagira icyizere mu mibare no mu gukora ibintu bigoye, ariko rimwe na rimwe nti baha agaciro ingaruka z’ibikorwa byabo.

Ubu bushakashatsi bwanzuye ko abahungu n’abakobwa batandukana mu buryo batekerezamo mu gihe cy’ubwangavu, bitewe n’iterambere ry’ubwonko, umuco, n’imyigire.

Nta gihamya cyemeza ko abakobwa batekereza cyane kurusha abahungu cyangwa se ko abahungu batekereza neza kurusha abakobwa.

 Author: Elysee Niyonsenga



Izindi nkuru wasoma

Abantu bagufi barusha abarebare amahirwe yo kuramba -Ukuri kwa Siyansi

Ukuri ku mashusho yasakaye agaragaza umukobwa ari kuribwa n’ifi

Ese koko umukobwa aba arusha ubwenge umuhungu bangana?

Ese koko birakwiye ko uwaguciye inyuma aterwa imijugujugu nk’umwanzi?

Uko umukobwa w’imyaka 12 utunzwe no kwigurisha ku bagabo mu mihanda ya Kigali



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-22 14:51:35 CAT
Yasuwe: 188


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ese-koko-umukobwa-aba-arusha-ubwenge-umuhungu-bangana.php