Abakozi ba Leta mu Mujyi wa Kigali basabwe gukorera mu rugo hagati ya tariki 21 na 28 Nzeri
Mu rwego rwo gutegura neza no kwakira Irushanwa ry’Isi ryo Gutwara Amagare “2025 UCI Road World Championships”, rizabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, Leta y’u Rwanda yasabye abakozi ba Leta bakorera mu Mujyi wa Kigali gukorera mu rugo cyangwa gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gihe cy’icyumweru cy’iri rushanwa.
Ubu buryo bugamije kugabanya urujya n’uruza rw’imodoka no kubungabunga umutekano w’abakinnyi, abashinzwe imirimo y’irushanwa n’abaturage muri rusange. Abakozi bakora imirimo y’ingenzi isaba kuba aho ikorerwa bazakomeza akazi uko bisanzwe, mu gihe abandi bazakoresha uburyo bwo gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Izindi ngamba zafashwe mu gihe cy’irushanwa harimo; Ifungwa ry’amashuri yo mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Minisiteri y’Uburezi izakorana n’abayobozi b’amashuri n’ababyeyi kugira ngo uburezi bukomeze budahungabanye.
Amashusho n’ibimenyetso bigaragaza imihanda izakoreshwa n’irushanwa bizashyirwaho hakiri kare ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda, kugira ngo hirindwe imbogamizi zose mu rugendo rw’abaturage.
Ibigo byigenga bifite ubushobozi nabyo birashishikarizwa gukoresha uburyo bwo gukorera hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cy’irushanwa.Fan zones zizashyirwaho mu bice bitandukanye by’umugi wa Kigali, kugira ngo abafana babashe kurebera hafi isiganwa no kuryishimira mu buryo bwagutse.
Irushanwa rya 2025 UCI Road World Championships rizaba ku nshuro ya mbere ribereye muri Afurika, rihuza abakinnyi b’icyiciro cya mbere ku isi mu gusiganwa ku magare. Ni amahirwe akomeye ku Rwanda yo kwerekana isura nziza y’igihugu n’umugabane wose w’Afurika.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show