English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uganda: Davis D arataramiara abanya Uganda.

Davis D uri mu bahanzi bahagaze bwuma mu muziki w’u Rwanda muri iyi minsi, nyuma y’iminsi mike ataramiye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahise yerekeza i Kampala aho naho afite igitaramo.

Ni igitaramo uyu muhanzi yatumiwemo mu kabari kitwa Nomad aho agomba gutaramira ku wa 12 Ukwakira 2022 mu ijoro rikunze kwitabirwa n’umubare munini w’Abanyarwanda.

Davis D utegerejwe kuririmba mu ijoro ryiswe ‘Black battle Wednesday’, yageze i Kampala mu ijoro ryo ku wa 11 Ukwakira 2022.

Yitabiriye iki gitaramo kiba gicurangamo DJ Kerb uri mu bafite izina rikomeye i Kampala, nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yari yataramiye i Goma mu iserukiramuco ryiswe ‘Happy People’.

Ibi bitaramo byombi abikoze mu gihe ku rundi ruhande yari amaze igihe ku Mugabane w’u Burayi aho yakoreye ibitaramo 15 mu gihe cy’amezi abiri yamazeyo.

Bivugwa ko ari no gutegura igitaramo kinini azakora mu mpera z’uyu mwaka azamurikiramo album ye ya mbere yise ‘Afrokiller’.

 

Yanditswe na Ndahimana Petrus



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Urubanza ruregwamo abasirikare ba RDF ndetse n’abanyamakuru rwashizwe mu mehezo

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe barashwe n’indege ya Israel

Ibihumbi by'Abanya-Israel byiraye mu mihanda bisaba ko intambara yahagarara

Abanyarwanda barenga miliyoni 3 bafite imyaka yo gukora ariko batari ku isoko ry’umurimo barihe?



Author: Ndahimana Petrus IJAMBO Stff Published: 2022-10-12 18:00:38 CAT
Yasuwe: 570


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uganda-Davis-D-arataramiara-abanya-Uganda.php