English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda mu ntambwe nshya: Ambasaderi Uwihanganye yahawe ikaze n’Umwami wa Brunei

U Rwanda rwongeye kwagura ijwi ryarwo mu mahanga nyuma y’uko Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye ashyikirije ku mugaragaro Umwami wa Brunei Darussalam, Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Aziya.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, kigaragaza intambwe ikomeye mu guteza imbere umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda na Brunei – igihugu gito ariko gifite ubukungu bukomeye, giherereye ku nkengero z’amajyaruguru y’ikirwa cya Borneo.

Umubano hagati y’u Rwanda na Brunei watangiye gufata intera nshya mu 2020, ubwo hasinywaga amasezerano yemeza imikoranire ya dipolomasi. Kuva ubwo, intambwe zafashwe zagaragaje ubushake buhamye bwo guhuriza hamwe imbaraga mu guteza imbere ubukungu, uburezi, ubuzima n’izindi nzego z’iterambere rusange.

Mu 2021, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’impande zombi bahuriye mu nama ya G20, aho baganiriye ku kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Byakurikiwe n’uruhererekane rw’uruzinduko rw’abakuru b’ibihugu, aho muri Kamena 2024 Umwami wa Brunei yasuye u Rwanda agirana ibiganiro byimbitse na Perezida Paul Kagame.

U Rwanda rukomeje kwagura umurongo warwo wa dipolomasi ku rwego mpuzamahanga, aho rwubaka ubufatanye n’ibihugu bifite imbaraga mu nzego zitandukanye. Gushyikiriza izi nyandiko Umwami wa Brunei ni icyemezo cyerekana icyizere n’icyerekezo cy’ubutwererane burambye hagati y’ibi bihugu byombi.



Izindi nkuru wasoma

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Ibidasanzwe mu rugendo rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo banyujijwe mu Rwanda bava i Goma

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Hatanzwe umucyo ku cyatumye u Rwanda rwivana burundu mu Muryango ‘ECCAS’

COVID-19 yongeye kugaragara mu Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-18 12:45:32 CAT
Yasuwe: 84


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-mu-ntambwe-nshya-Ambasaderi-Uwihanganye-yahawe-ikaze-nUmwami-wa-Brunei.php