English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Bubiligi bwambariye urugamba muri Congo nyuma yo gutakarizwa icyizere n’u Rwanda

U Bubiligi buravugwaho kohereza abasirikare n’intwaro ziremereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bivugwa ko bamwe muri bo batangiye kurwanya umutwe wa M23 bakoresheje indege zitagira abapilote (drones) mu gace ka Walikale.

Ibi bije nyuma y’uko u Rwanda rwaciye umubano na Bruxelles, rugaha Abadipolomate b’u Bubiligi amasaha 48 yo kuba bavuye ku butaka bwarwo. Ibyemezo by’u Rwanda byabaye nyuma y’uko u Bubiligi bwagize uruhare mu guhatira ibihugu bitandukanye guhagarika inkunga kuri Kigali, bukarushinja kugira uruhare mu bibazo by’umutekano biri muri Congo.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda ku wa 31 Werurwe 2025, yavuze ko iyi myitwarire y’u Bubiligi ari ikimwaro cyabwo nyuma yo gufatirwa ibyemezo n’u Rwanda. Yagaragaje ko iki gihugu cyakolonije u Rwanda cyashatse kwerekana ko kigifiteho ijambo, ariko kikaba cyararushijwe na Kigali mu gufata imyanzuro idakangwa n’iterabwoba ry’amahanga.

Yagize ati: “Igihugu bafata nk’aho gikennye kiri mu nzira y’amajyambere, kwereka umukoloni ko atari we kamara… hanyuma u Bubiligi ntibushirwe bugakomeza gushyashyariza u Rwanda ngo ibindi bihugu biruhagarikire inkunga, noneho u Rwanda rukabatanga ruti ‘duciye umubano’.”

Mutuyeyezu yanagarutse ku bisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, wagaragaje ko igihugu cye cyatunguwe n’icyemezo cy’u Rwanda cyo guca umubano kidaciye mu biganiro. Yavuze ko u Bubiligi bwakomeje kwishushanya nk’igihangange gifite ububasha ku Rwanda, u Burundi na Congo, ariko kuba Kigali yarafashe icyemezo cyo kwigenga bikaba byaratumye busigara bwugarijwe.

Ni muri urwo rwego Mutuyeyezu avuga ko u Bubiligi bwihutiye gutabara ubutegetsi bwa Kinshasa, bukohereza abasirikare muri Congo, bushaka kwereka M23 ko bwahagurutse. Ariko asanga iyo nzira idashobora gutuma Kigali ihindura umwanzuro wayo, kuko igifite ubushake bwo kwihagararaho no gukomeza politike y’ubwigenge bwuzuye.



Izindi nkuru wasoma

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis

Ibidasanzwe mu rugendo rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo banyujijwe mu Rwanda bava i Goma

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-01 15:33:50 CAT
Yasuwe: 163


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Bubiligi-bwambariye-urugamba-muri-Congo-nyuma-yo-gutakarizwa-icyizere-nu-Rwanda.php