APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda
Muri iki gihe cy'igura n'igurishwa ry'abakinnyi, amakipe akomeje kuvugana n'abakinnyi ndetse n'abatoza mu kwitegura saison ya 2025-2026.
Tariki 10 Kamena 2025, nibwo hano mu Rwanda, amakipe yemerewe gutangira kwandikisha abakinnyi nkuko byatangajwe n'ishirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA.
Amakipe amwe n'amwe yatangiye kwandikisha abakinnyi ariko Kandi amenshi mu yakina shampiyona y'u Rwanda ntabwo aratangira bijyanye nuko nta kiragerwaho ku bijyanye n'ubwumvikane.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu niyo yamaze gutangaza ko yasinyishije umukinnyi wa mbere, witwa Musore Prince Michel wakinaga muri Vital'O FC yo mu gihugu cy'u Burundi.
Ikipe ya APR FC ifwata nk'ihatse umupira w'amagaru hano mu Rwanda, kugeza ubu nta mukinnyi iratangaza kumugaragaro uwo yasinyishije ariko hari abavugwa barimo Ngabonziza Pacifique wakinaga muri Police FC, Bugingo Hakim ndetse na Iraguha Hadji bakinaga muri Rayon Sports.
Izi kipe 2, ziyoboye hano mu Rwanda yaba mu gukomera ndetse no kuba zifite abafana benshi, hari amakuru aba agenda avugwamo.
Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iracyavugana na Rushema Chris wakinaga muri Mukura Victory Sports unarangije amasezerano muri iyi kipe ariko Kandi hakanavugwamo umunye-Ghana, Samuel Pimpongo wakinaga muri Mukura Victory Sports umwaka ushize ariko wari waratijwe muri Albania mu ikipe yitwa FC Shiroka.
Ikipe ya APR FC kugeza ubu ntabwo iratangaza umutoza mushya. Mu minsi ishize nibwo havuzwe Miguel Àngel Gamondi ariko biza guceceka nyuma yaho iyi kipe itangaje ko nta biganiro irimo kugirana n'uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Argentina.
Hari abakinnyi benshi bagenda bayivugwamo barimo umwataka ukomeye ukina ku ruhande rw'ibumoso witwa Jack Pantoulou Diarra ukomoka muri Burkina Faso. Uyu mukinnyi aracyari muto kuko yavutse tariki 16 Mutarama 2006, bivuze ko afite imyaka 19.
Ariko Kandi muri APR FC hari kuvugwamo myugariro ukomoka mu gihugu cya Ghana witwa Razak Simpson wakinaga muri Nations FC. Uyu mukinnyi yakiniye ikipe y'igihugu ya Ghana ariko Kandi ni na muremure kuko areshya na Metero 1 na sentimetero 90.
Reka dukatire no muri Police FC kugeza ubu nayo yihariye imbuga nkoranyambaga cyane bitandukanye nuko bisanzwe.
Ikipe ya Police FC hashize iminsi itarenze 3, itangaje ko itandukanye n'abakinnyi bagera kuri 5 barimo: Kwitonda Ally, Clovis, Bigirimana Abeddy, Chukwuma Odille ndetse na Peter Agbrevol.
Muri Police FC Kandi biravugwa ko irimo kuganiriza abatoza barimo Adil Erradi Mohamed, Ben Moussa ndetse na Alain Kirasa bagomba kuvamo umwe uzasimbura Mashami Vincent washimiwe nyuma y'imyaka 3.
Kugeza ubu iby'abakinnyi binjira muri Police FC biracyari ubwiru cyane ariko amakuru ahari avuga ko iri mu biganiro na Hakizimana Adolphe wafatiraga ikipe ya AS Kigali. Gusa bivuga ko Police FC izongeramo intwaro zikomeye nkuko ishaka umutoza ukomeye.
Mu makipe abarizwa mu ntara, irimo kugarukwaho cyane ni Musanze FC. Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Musanze, haracyategerejwe abakinnyi 12 ishobora gutandukana nabo ariko Kandi kugeza ubu byamaze kwemezwa ko izatandukana na Habimana Sosthene wari umutoza wayo mukuru.
Mu karere ka Huye, ikipe ya Mukura Victory Sports iracyashaka uko yasimbuza Afhamia Lotfi wari umutoza wayo werekeje muri Rayon Sports nyuma y'imyaka 3. Amakuru ava i Huye avuga ko iyi kipe ishobora kugarura Haringingo Francis wayihaye igikombe cy'Amahoro iheruka, wasezeye ikipe ya Bugesera FC mu minsi ishize.
Nubwo turi mu gihe cy'igura n'igurishwa ry'abakinnyi, ariko ntabwo wabura kuvuga amakuru ari muri Bugesera FC aho kugeza ubu iyi kipe nta muyobozi irabona usimbura Gahigi Jean Claude uheruka gusezera ari nabyo birimo kudindiza iyi kipe ku kuba yakongeramo izindi ntwaro.
Inkuru dukesha Ukwelitimes
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show