English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Kuva ishyaka CNDD-FDD ryajya ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi mu 2005, Abategetsi b'u Burundi bayobotse inzira mbi yo kugambanira u Rwanda bakora ibikorwa bibi bitandukanye birimo gutanga ubufasha n’inkunga ikomeye mu kurema imitwe yiterabwoba no gushyigikira iyari isanzweho. Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ni wo washyizwe ku ibere igihe kirekire ndetse unagirana imikoranire ya hafi cyane n’ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza wabaye perezida wa mbere ku butegetsi bwa CNDD-FDD.

Amakuru yizewe Ukwelitimes ifite ni uko muri iyi mikoraniye y’akadasohoka ya FDLR na Perezida Pierre Nkurunziza hari harimo ingurane ishingiye kunda nini y’abategetsi b’u Burundi aho FDLR yabuhaga amabuye y’agaciro yacukuraga mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokalasi ya Congo.

Urugero ni aho mu mwaka wa 2014 ubwo Ububiligi bwari butangiye konsa ku mugaragaro umuryango w’abana bakomoka kubakoze Jenoside mu Rwanda witwa “Jambo asbl”, uwawuyoboraga witwa Kayumba Placide yagiye I Burundi maze agirana ibiganiro n’abategetsi bo hejuru muri leta barimo Alain Guillaume Bunyoni wari minisitiri w’umutekano icyo gihe akaba yari n’inshuti y’akadasohoka ya Perezida Nkurunziza, ndetse yanabonanye n’bayobozi bakuru b’ishyaka CNDD-FDD , bagirana ibiganiro byiganjemo kubizeza ko bazabaha ubufasha bushoboka bwose ariko bagatera u Rwanda.

Ibi rero kuko babonaga ko Jambo asbl itabishobora yonyine nibwo uyu mugambi mubisha bawinjijemo wa mutwe w’iterabwoba wa FDLR udakangwa no kumena amaraso, bahisemo gukomereza ibiganiro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokalasi ya Congo  bagirana ikiganiro na Brig Gen Iyamuremye Gaston uzwi nka Victor Byiringiro banoza umugambi w’icyakorwa ngo batere u Rwanda ndetse nyuma y’aho baranabigerageje batera udutero shuma binjiriye mu ishyamba rya Nyungwe mu majyepfo y’u Rwanda birangira bamwe bahasize ubuzima abandi barahunga basubira I Burundi aho bari bateye baturuka.

Kuba FDLR yakorana n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye si igitangaza

Iyi mikoranire ya hafi ya FDLR na Pierre Nkurunziza yimakajwe cyane kuva mu mwaka wa 2009, nyuma ihererekanwa mu maraso ya CNDD-FDD  maze umwera uturutse ibukuru ugera no kuri Perezida Evariste Ndayishimiye uri ku butegetsi magingo aya.

Evariste Ndayishimiye wiyita General NEVA ubwo yageraga ku butegetsi muri 2020, yashyize ingufu zose zishoboka mu kubaka umutwe wa FDLR awufasha kubona ibikoresho bya gisirikare n’imyenda ya gisirikare aho FDLR yamuhaga amabuye y’agaciro akagurisha ubundi amafaranga avuyemo akayabaguriramo ibyo bakeneye ku rugamba andi nawe akaba igihembo cye.Muri uyu mwaka wa 2020 kandi ni bwo umutwe witerabwoba wa FLN wa Paul Rusesabagina warimo ukorera mu ishyamba ryo mu Kibira mu majyaruguru y’u Burundi akaba ari mu majyepfo y’u Rwanda. Uyu mutwe wa FLN wateje umutekano mucye mu bitero bagabye mu Rwanda baciye mu ishyamba rya Nyungwe bica abaturage mu bihe bitandukanye ariko ingabo z’u Rwanda RDF zikomeza kuba maso zibakubitira ahareba inzega. 

Paul Rusesabagina yisanze i Kigali azi ko ari i Bujumbura

Ibi bikorwa bibi byo kumena amaraso y’abanyarwanda ntibyagarukiye aho ngo wenda Ndayishimiye yumve anyuzwe ahubwo yakomeje kongera ingufu nyinshi maze nyuma y’amezi 2 gusa abaye perezida atumira Paul Rusesabagina nyiri FLN ngo aze banoze imigambi mibisha yabo ariko ku bwa ya mana y’abanyarwanda ayoba ikirere indege yari kugwa I Bujumbura yisanga I Kigali mu Rwanda.

Kuwa 31 Kanama 2020 nibwo RIB yerekanye Paul Rusesabagina

Mu kiganiro n’ikinyamakuru The New York Times, Rusesabagina yavuze ko gahunda ye itari ukuza i Kigali, ahubwo yari ukujya i Bujumbura mu Burundi.

Uyu mugabo yasobanuye ko yavuye ku Kibuga cy’Indege cya Al Maktoum i Dubai ari mu ndege bwite yo mu bwoko bwa Bombardier Challenger 605 y’isosiyete yitwa GainJet, avuga ko yari yakodeshejwe n’umuntu uri i Burundi, ikaza kumugeza i Kigali mu rukerera rwo ku wa Gatanu.

Paul Rusesabagina wirinze kuvuga ko yari yitabye Ndayishimiye yahishuye ko yari agiye i Burundi ku butumire bw’umuvugabutumwa witwa Bishop Constantin Niyomwungeri.

Yavuze ko yari agiye kubonana n’uwo muvugabutumwa ‘yise inshuti ye’ mu bikorwa byo kuvuga kuri filime ‘Hotel Rwanda’ ishingiye ku butwari buhimbano yiyitiriye avuga ko yarokoye abatutsi barenga 1000 bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines mu mujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rusesabagina yahakanye ko ibi bikorwa yari agiyemo ari ibya politike, ariko amakuru yagiye aturuka I Burundi by’umwihariko nyuma y’aho Alain Guillaume Bunyoni ashwaniye na Ndayishimiye bikaza kurangira anamutaye mu gihome avuga ko Paul Rusesabagina yari agiye I Burundi kuganira n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Ndayishimiye ubwe ndetse na Bunyoni wari Minisitiri w’intebe icyo gihe umwanya yari amazeho amezi 2 kuva tariki 23 Kamena 2020 cyo kimwe kandi n’abarimo Gervais Ndirakobuca uyu we akaba ari we ministiri w’intebe w’u Burundi muri iki gihe, akaba yari umwe mu basirikare bo hejuru muri CNDD-FDD mu gihe bari mu mashyamba.

Perezida Ndayishimiye we ubwe yivugiye ku mugaragaro ko ashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame

Perezida Evariste Ndayishimiye mu mpera z’umwaka wa 2023 ubwo yari i Kinshasa muri Repubulika ya Demokalasi ya Congo yatangaje ko ashyigikiye umugambi mubisha wa Perezida Felix Antoine Tshisekedi na FDLR wo gutera u Rwanda kugira ngo bakureho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Aya magambo bidatinze yakurikiwe n’uko muri Nzeri 2024, Leta y’u Burundi yakiriye muri iki gihugu abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na FLN,  imitwe yombi ifite umugambi wo gutera u Rwanda ukica abanyarwanda. 

Nkuko tubikesha ikinyamakuru  Africa Intelligence, inama y’abahagarariye iyi mitwe na leta y’u Burundi yabereye mu ntara ya Cibitoke aho bagiranye ibiganiro ndetse banasinyana amasezerano mashya avuguruye ahanini yanashingiraga no kuba M23 yari ikomeje kubacucumira mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokalasi ya Congo aho aba barundi bari baragiye gutabara inshuti magara ya Ndayishimiye ariyo Felix Tshidekedi.

CNDD-FDD nayo iherutse kwiyemerera ko U Burundi bukorana na FDLR

Kuwa 03 Mutarama 2025, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi I Burundi, Révérien Ndikuriyo yavuze ko u Rwanda rudakwiye kwibaza k’ubufatanye ingabo z’Uburundi zifitanye na FDLR kuko bitarureba.

Uyu munyapolitiki ibi yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku itariki ya 03, Mutarama, 2025, hari kuwa Gatanu, cyabereye mu Ntara ya Makamba.

Ibi byabaye hashize iminsi micye U Rwanda rutangaje ko rufite amakuru yizewe y’imikoranire hagati ya Kinshasa, Bujumbura na FDLR nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe aho yavuze ko Uburundi bukorana n’uyu mutwe w’abajenosideri kandi usanganywe umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

U Rwanda rurajwe ishinga no kuba FDLR yasenywa, kuko ruhangayikishijwe cyane n’uyu mutwe ukomeza kwiyubaka umunsi ku wundi aho ukorera muri RD Congo no mu Burundi, aho by’umwihariko Perezida Ndayishimiye akomeje kongerera ubushobozi mu myitozo ya gisirikare umutwe w’abakomando kabuhariwe ba FDLR witwa CRAP.

Muri iki gihe AFC/M23 irimo kwirukansa ingabo z’uburundi ziri muri Congo, hari amakuru yizewe avuga ko abasirikare bakuru ba FDLR  bahawe ubuhungiro mu Burundi ndetse na FDLR yose ikaba ihawe ikaze mu gihe baba birukanwe burundu muri RD Congo na M23.

Aba nibagera I Burundi bazasangayo bagenzi babo basanzwe bahitoreza ndetse baniyunge n’undi mutwe wa FLN usanzwe ufiteyo ibirindiro ukaba wibera mu ishyamba rya Kibira.

Inkuru dukesha UKWELITIMES.



Izindi nkuru wasoma

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Ibidasanzwe mu rugendo rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo banyujijwe mu Rwanda bava i Goma

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Trump akomeje kongera abasirikare bo guhangana n'abimukira

Hatanzwe umucyo ku cyatumye u Rwanda rwivana burundu mu Muryango ‘ECCAS’



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-14 17:31:51 CAT
Yasuwe: 13


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-Perezida-Ndayishimiye-akomeje-kugambanira-u-Rwanda-aha-indaro-abashaka-kurusenya.php