English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Si ku butaka gusa, ahubwo no mu kirere: Uko u Rwanda rurimo kurambura amababa ku isi hose

Mu rwego rwo gukomeza gufungura amarembo y’ubukungu no kongera imikoranire mpuzamahanga, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje amasezerano y’ingendo z’indege hagati y’u Rwanda n’ibihugu 12 byo ku migabane itandukanye.

Ayo masezerano yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda n’ibihugu bya Eswatini, Guinea, Liberia, Malawi, Mali, Zimbabwe, Georgia, Ubufaransa, Pologne, Oman, Suriname, na Canada.

Aya masezerano azatuma indege z’ubucuruzi na pasiporo zemererwa gukorera hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu, bikazafasha cyane mu koroshya ingendo, kongera ubucuruzi bwambukiranya imipaka, koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ndetse no kuzamura ubukerarugendo.

Ubusanzwe amasezerano nk’aya yitwa bilateral air service agreements, akaba ari amasezerano yemewe mpuzamahanga atuma ibihugu byombi byemerera indege zo muri buri gihugu gukorera ingendo mpuzamahanga hagati yabyo.

U Rwanda rwamaze igihe rushyira imbaraga mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere binyuze muri kompanyi y’igihugu ya RwandAir ndetse no kubaka ibikorwaremezo bikomeye birimo ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kirimo kuzura.

Amarembo mashya y’ishoramari

Aba bafatanyabikorwa bashya baturuka kuri buri mugabane: u Burayi, Amerika y’Epfo, Aziya n’Afurika, bikaba byerekana uko u Rwanda rutangiye gufata ikirere nk’umurongo mushya wo gushimangira ubucuti n’ubufatanye bw’ubukungu. Kugera kuri Canada, Oman na Suriname bigaragaza ubushake bwo kugera no ku masoko atari asanzwe mu mikoranire ya buri munsi y’u Rwanda.

Ibi bizaha amahirwe abashoramari n’abacuruzi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga kubona uburyo bworoshye bwo kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko mashya, no kugera ku bikoresho fatizo byihuse kandi bidahenze.

Ibindi byemezo byafashwe

Muri iyo nama kandi, hafashwe ibyemezo bitandukanye bigamije gushimangira imiyoborere myiza n’iterambere ry’ubukungu birimo:

§  Gushyiraho politiki nshya yo gusangira amakuru hagati y’inzego za Leta mu buryo bwizewe, bunoze kandi bwubahirije amategeko.

§  Kunoza imikoreshereze y’ishoramari rya Leta no kongera ibyakorerwa mu gihugu bishobora koherezwa hanze.

§  Kwemeza raporo z’uko u Rwanda rushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu.

§  Gutanga iteka rya Minisitiri rigenga uburere bw’abana batagira kivurira n’itabazwa ryabo n’abanyamahanga.

Imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’inganda rikomeje kwaguka

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje ko Iserukiramuco ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku rwego rw’igihugu (Agrishow 2025) rizabera i Mulindi kuva tariki 18 kugeza 27 Kamena 2025. Ni urubuga rugamije kwerekana udushya, ibikoresho, n’ubumenyi bushya mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Na ho Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko Inama Mpuzamahanga y’Ikigo ISO (International Organization for Standardization) izabera i Kigali kuva tariki 6 kugeza 10 Ukwakira 2025, bikazongera isura y’u Rwanda nk’igihugu kiri ku isonga mu gukorana n’amahanga.

NSENGIMANA Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Ibidasanzwe mu rugendo rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo banyujijwe mu Rwanda bava i Goma

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Hatanzwe umucyo ku cyatumye u Rwanda rwivana burundu mu Muryango ‘ECCAS’

COVID-19 yongeye kugaragara mu Rwanda



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-27 07:39:42 CAT
Yasuwe: 87


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Si-ku-butaka-gusa-ahubwo-no-mu-kirere-Uko-u-Rwanda-rurimo-kurambura-amababa-ku-isi-hose.php