English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro:Imodoka yari itwaye abakozi b'akarere ikoze impanuka

Imodoka yo mu bwoko bwa Jeep yari itwaye abakozi b'akarere ka Rutsiro ikoze impanuka ibarenza umusozi ariko ntawe uhasize ubuzima

Iyi mpanuka yabaye ubwo berekezaga mu murenge wa Nyabirasi bageze mu murenge wa Musasa ahahitwa Gihinga ku ishusho imodaka yarimo abantu 5 harimo na shoferi.

Uwiduhaye Jean Baptiste umukozi w'akarere ka Rutsiro ukora nk'umujyanama wa Komite Nyobozi waduhaye aya makuru yemeje ko iyi mpanuka yabaye ariko ntawakomeretse.

Gusa ngo baracyashakisha icyateye iyo mpanuka.

abaturage bakurikiranye iby'iyi mpanuka batashatse amazina yabo ashirwa ahagaragara bashimangiye ko ishobora kuba yatewe n'uburangare bwa Shoferi byatumye iminanira ikarenga umuhanda.

ABa bakozi bari mu modoka bari bagiye muri Nyabirasi mu bukangurambaga bwateguwe na RIB ku rwego rw'igihugu.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Abakozi ba Leta mu Mujyi wa Kigali basabwe gukorera mu rugo hagati ya tariki 21 na 28 Nzeri

Ni ryari umuntu ahagarika gukura burundu?

Ghana:Hatangajwe icyunamo cy'iminsi nyuma y'impanuka yahitanye abayobozi bakuru

Icyayi n’Ikawa byahinduye ubuzima: Nyaruguru yinjije miliyari 20 Frw

Inkongi y’umuriro yafashe indege ya Boeing 737 Max i Denver yari irimo abagenzi barenga 150



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-07-25 13:18:37 CAT
Yasuwe: 548


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RutsiroImodoka-yari-itwaye-abakozi-bakarere-ikoze-impanuka.php