English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ni ryari umuntu ahagarika gukura burundu? 

Mu buzima bwacu, gukura ni urugendo rurerure rutangirira mu gihe cy’ubwana bukageza ku bugimbi n’ubwangavu. Ariko se, ni ryari umuntu ahagarika gukura? Ibi bibazo byagiye bisubizwa n’ubushakashatsi bwinshi ku iterambere ry’umubiri w’umuntu.

Nk’uko abahanga babigaragaza, umuntu ahagarika gukura akenshi nyuma y’igihe cy’ubugimbi, ubwo amagufa y’umubiri afunga ahantu hihariye hazwi nka “growth plates.” Ibi bituma uburebure bw’umubiri budakomeza kwiyongera. Abahanga bavuga ko ibi bikunze kubaho  hagati y’imyaka 16 na 21, aho usanga igitsina gore iricyo gikunze guhagariki gukura mbere kurusha  igitsina gabo.

Biterwa niki?

Imibare yerekana ko ku abakobwa, byibuze 95% bahagarika gukura mbere y’imyaka mu cyigero cy'imyaka  18, mu gihe ku basore, 95% bahagarika gukura bageze mu myaka 21. Impamvu zishobora gutera iryo tandukaniro;

1.Ubugimbi butangira kare ku bakobwa

Ubushakashatsi bwerekana ko ubugimbi butangira ku bakobwa butangira hagati y’imyaka 8–13, naho ku basore bugatangira hagati y’imyaka 9–14 (Tanner, 1962; Rogol et al., 2002).

Kubera ko buhera kare bituma ku bakobwa, bakora urugendo rwose rw’imikurire hakiri kare, bityo bakagera ku musozo w’iterambere ry’uburebure hakiri kare.

2. Imisemburo ituma amagufa afunga kare

Ku bakobwa, estrogen (hormone y’igitsina gore) izamuka cyane vuba, igatera gukura kwihuse mu magufa, ariko nanone ikihutisha gufunga kwa growth plates.

Ku basore, testosterone (hormone y’igitsina gabo) nayo ihindurwa mu mubiri ikavamo estrogen, ariko biba buhoro, bituma growth plates zifunga nyuma, bigaha abasore igihe kirekire cyo gukura.

3. Imiterere y’uburere bw’amagufa

Abakobwa bakunda kugira amagufa yoroheje kandi agenda afunga hakiri kare, mu gihe ku basore amagufa akomeza kwaguka no gukomera mu gihe kirekire.

Icyakora, abantu bose  ntabwo bahagarika gukura ku gihe kimwe bitewe nuko ari abahungu cyangwa abakobwa, bishobora guterwa n'impamvu zitandukanye nka genes, imirire, imisemburo, ndetse n’ubuzima rusange umuntu abamo 

Ibi bituma tugomba kwitondera cyane uburyo twita ku mubiri wacu mu gihe cy’iterambere, kuko imirire myiza, imyitozo ngororamubiri, no kwirinda indwara bishobora gufasha umuntu gukura neza no kugera ku rugero rwe rwiza.

Mu by’ukuri, gukura ni urugendo rudasubira inyuma, kandi kumenya igihe umuntu ahagarika gukura bidufasha kumenya uko twita ku buzima bwacu no guhitamo neza ibyo dukora kugira ngo tugere ku ntego zacu z’ubuzima.

Author Elysee Niyonsenga



Izindi nkuru wasoma

Ni ryari umuntu ahagarika gukura burundu?

Amerika n’u Bushinwa mu nzira nshya y’ubucuruzi: Ese intambara y’imisoro irarangiye burundu?

Nigeria yatangaje icyatumye ifata umwanzuro wo gukuraho buruse z’abiga mu mahanga

Ni ryari bazaruhuka mu cyubahiro? – Icyifuzo gikomeye ku rwibutso rushya rwa Jenoside i Nyamasheke

Arteta yitabaje Pep Guardiola mbere yo gukura Real Madrid mu irushanwa: ‘Nari ngiye kumushimira’



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-11 03:08:13 CAT
Yasuwe: 115


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ni-ryari-umuntu-ahagarika-gukura-burundu-.php