Icyayi n’Ikawa byahinduye ubuzima: Nyaruguru yinjije miliyari 20 Frw
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, Akarere ka Nyaruguru kagaragaje intambwe idasanzwe mu bukungu binyuze mu buhinzi bw’icyayi n’ikawa, aho byinjije asaga miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu byinjijwe byose, icyayi cyihariye umwanya wa mbere kinjiriza abaturage miliyari 12 Frw, binyuze mu bacuruza icyayi, abagicururiza mu nganda ndetse n’abakora imirimo itandukanye ijyanye nacyo nk’ugusoroma. Ikawa na yo ntiyasigaye inyuma kuko yinjije miliyari 9 Frw, ikaba na yo yaragize uruhare runini mu guteza imbere abahinzi n’abayicuruza.
Uramukiwe Jean Damascène, umuhinzi w’icyayi mu murenge wa Mata, ni umwe mu babyungukiyemo. Afite ubuso bwa hegitari 8 ahingaho icyayi, kandi abona umusaruro mwinshi ugera ku gaciro ka miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 3.5 Frw buri kwezi, hatarimo ayo yishyura abakozi n’ibindi bikorwa.
Ubuhinzi bw’icyayi bwamufashije kwiyubakira inzu, kugura amashyamba no korora amatungo, ibyo byatumye atera imbere mu buryo buhambaye. Kuri ubu, buri munsi akoresha abakozi basaga 30 mu mirima ye iri ahantu hatandukanye, harimo abasarura, abahinga n’abandi bahafatira akazi ka buri munsi.
Mu karere ka Nyaruguru, icyayi gihinze ku buso bwa hegitari zisaga 8000, kikaba gitanga akazi ku bantu barenga 7000. Ni umusaruro ugaragaza uburyo iki gihingwa gifite uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kongera amafaranga yinjira mu karere.
Gashema Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yavuze ko gahunda ari ugukomeza kwagura ubuso buhinzweho icyayi kugira ngo n’abandi barimo urubyiruko babone amahirwe yo kubona akazi no kwiteza imbere.
Uyu musaruro utanga icyizere cy’uko ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga nk’icyayi n’ikawa bushobora gufasha akarere guteza imbere abaturage no kugera ku ntego z’ubukungu burambye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show