Inkongi y’umuriro yafashe indege ya Boeing 737 Max i Denver yari irimo abagenzi barenga 150
Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivile muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FAA) cyatangaje ko indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max yafashwe n’inkongi y’umuriro ku wa 26 Nyakanga 2025, ubwo yiteguraga guhaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Denver yerekeza i Miami.
Iyi ndege yari irimo abagenzi 179, aho amakuru aturuka ku nzego z'ubutabazi avuga ko amapine yayo yafashwe n’umuriro mbere y’uko ihaguruka. Abashinzwe ubutabazi bahise batabara vuba, abagenzi bose basohorwa mu mahoro, ariko umuntu umwe yakomeretse bidakabije ajyanwa mu bitaro, mu gihe abandi batanu bakomeretse byoroheje bahise bavurirwa aho ku kibuga.
Abagenzi baganiriye na CNN bavuze ko bumvise indege inyeganyega cyane mbere y’uko ihaguruka, hanyuma bagatangira kubona umwotsi uturuka mu gice cy’inyuma, ahari amapine.
FAA yatangaje ko hagiye gutangizwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi. Iki kibazo gishobora kuba gishingiye ku kibazo cya tekiniki mu bikoresho by’indege, ariko ibisubizo birambuye bizamenyekana nyuma y’iperereza.
Byongeye kandi, ku wa 18 Nyakanga 2025, indi ndege yo mu bwoko bwa Boeing nayo yafashwe n’inkongi nyuma yo guhaguruka, bituma urugendo rwayo rusubikwa, ikagaruka ku kibuga.
Ibi bibazo bikurikirana kuri izi ndege z’ubwoko bwa Boeing 737 Max bikomeje gukurura impungenge ku mutekano w’abagenzi ndetse no ku buziranenge bw’izi ndege. FAA yemeje ko ikomeje gukurikirana iki kibazo ku buryo bwihuse kugira ngo harindwe ubuzima bw’abantu no gukumira impanuka zishobora kuzakurikira.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show