English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

OPERATION: Polisi yafashe abantu 6 bafite litiro 730 za kanyanga n’ibiro 15 by’urumogi

Polisi ikorera mu Karere ka Burera yafashe abantu batandatu, barimo n’umwana uri munsi y’imyaka 18, bafite ibiyobyabwenge birimo litiro 730 za kanyanga n’ibiro 15 by’urumogi. Aba bantu bafatiwe mu Mudugudu wa Gacyamo, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Rwerere, aho bivugwa ko bari babivanye mu gihugu cy’abaturanyi.

Ifatwa ryabo ryabaye ku wa 25 Werurwe 2025, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bafatanyije na polisi mu bikorwa byo gukumira ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge. Gusa, bamwe muri bo baratorotse, basiga ibiyobyabwenge bari bikoreye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yavuze ko inzego z’umutekano zakajije ingamba mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, asaba ababigiramo uruhare kubireka.

Ati "Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu bikorwa bibi byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka burundu, kuko bitazabahira. Polisi yashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwabyo, kandi turabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko."

Kugeza ubu, abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Butaro, mu gihe abatorotse bagishakishwa ku bufatanye n’abaturage. Polisi irasaba buri wese kugira uruhare mu gutanga amakuru ashobora gufasha mu kurandura ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza umuryango nyarwanda.



Izindi nkuru wasoma

Abantu bagufi barusha abarebare amahirwe yo kuramba -Ukuri kwa Siyansi

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi

Abantu 59 bishwe n'inyeshyama zúmutwe wa wa ADF

Rusizi: Abantu 127 bajyanwe mu bitaro igitaraganya bameze nabi

Rwamagana: Abakekwaho ubwicanyi barashwe bashaka kunigisha Polisi amapingu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-28 09:21:42 CAT
Yasuwe: 304


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/OPERATION-Polisi-yafashe-abantu-6-bafite-litiro-730-za-kanyanga-nibiro-15-byurumogi.php