English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera afungiwe mu murwa wa Kinshasa

Urukiko Rusesa Urubanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwasohoye icyemezo kibuza Mutamba Tungunga Constant, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, gusohoka mu mujyi wa Kinshasa, aho akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta.

Iki cyemezo cyafashwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Firmin Mvonde Mambu, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeje ubusabe bwo gutangira iperereza ku byaha Mutamba akekwaho. Arashinjwa gukoresha nabi umutungo wa Leta, ashingiye ku ngingo ya 145 y’itegeko mpanabyaha rya Congo.

Ibaruwa yoherejwe ku bayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ivuga ko uwo wahoze ari Minisitiri atemerewe kuva i Kinshasa, mu rwego rwo kumurinda guhunga ubutabera.

Iki cyemezo kije mu gihe ubuyobozi bwa RDC bukomeje gukaza ingamba zo kurwanya ruswa no kugarura icyizere mu bucamanza.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yitabiriye Inama mpuzamahanga mu Buyapani

Dore impamvu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi ari guhuzwa na FDLR

Mu ruzinduko rwe rwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yijeje abahinzi ikintu giko

Prof. Omar Munyaneza wahoze ayobora WASAC yatawe muri yombi

Amateka yanditswe i Bujumbura: Umugore wa mbere agizwe Minisitiri w’Ingabo!



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-16 13:05:33 CAT
Yasuwe: 211


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mutamba-wahoze-ari-Minisitiri-wUbutabera-afungiwe-mu-murwa-wa-Kinshasa.php