English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dore impamvu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi ari guhuzwa na FDLR

Ishyirwaho rya Minisitiri mushya w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi rikomeje guteza impaka ndende mu karere, nyuma y’uko ashinjwa kuba afite umubano wa hafi n’umutwe wa FDLR, uzwi cyane nk’uwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Dr. Edouard Bizimana, izina rye rikomeje kuvugwa mu binyamakuru byo mu karere, arashinjwa n’inzego zitandukanye z’ubutasi kuba yaragiye afasha uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Amakuru atangwa n’abasesenguzi b’umutekano mu karere avuga ko Minisitiri mushya yagiye ahura n’abayobozi ba FDLR inshuro nyinshi, cyane mu Burasirazuba bwa Congo no muri Bujumbura, ndetse akagira uruhare mu bikorwa byo gutanga ubufasha kuri uyu mutwe.

Hari kandi amakuru avuga ko uyu mu Minisitiri yigeze gushyigikira icyifuzo cyo guha FDLR ijambo nka rimwe mu mashyaka ya politiki ahagarariye impunzi z’Abanyarwanda.

Amateka y’umubano wa FDLR n’u Burundi

Ubutwererane hagati ya bamwe mu bayobozi b’u Burundi na FDLR ntibwigeze bushyirwa ku mugaragaro n’inzego za Leta, ariko amakuru atangwa n’inzego mpuzamahanga, cyane cyane raporo za Loni, yagiye agaragaza ubufatanye hagati y’impande zombi.

Kuva mu 2005 kugeza mu 2015, inzego z’iperereza z’u Burundi zasabwe ibisobanuro kuri raporo zagaragaje ko zatangaga intwaro n’amakuru y’ubutasi kuri FDLR.

Ibi byarushijeho gukaza umwuka nyuma y’umwaka wa 2015, ubwo mu Burundi havukaga imvururu za politiki. U Rwanda rwatangiye gushinja u Burundi kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na RED-Tabara, bashinjwa gushaka guhungabanya umutekano warwo.

Abakurikirana umutekano w’akarere bavuga ko  niba ibivugwa kuri Minisitiri Dr. Edouard Bizimana iribyo,  bishobora guteza ihungabana mu bufatanye bwa gisirikare n’ubutabera hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ndetse bikagira ingaruka no ku ngamba z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu kugarura amahoro muri RDC.



Izindi nkuru wasoma

Karongi iri kwiyubaka nk’Umujyi mushya w’Ubukerarugendo n’Ingufu za Gazi- Guverineri Ntibitura

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yitabiriye Inama mpuzamahanga mu Buyapani

Abasaza n’Abakecuru barashimira RSSB Ku Bw’Ubwiyongere bwa Pansiyo

Dore impamvu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi ari guhuzwa na FDLR

Mu ruzinduko rwe rwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yijeje abahinzi ikintu giko



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-08 07:35:52 CAT
Yasuwe: 139


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Dore-impamvu-Minisitiri-wUbubanyi-nAmahanga-wu-Burundi-ari-guhuzwa-na-FDLR.php