Amateka yanditswe i Bujumbura: Umugore wa mbere agizwe Minisitiri w’Ingabo!
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakoze impinduka zikomeye muri Guverinoma, aho bamwe mu bayigize basimbuwe abandi baragaruka. Muri izo mpinduka, icyatangaje benshi ni ugushyiraho Madamu Marie-Chantal Nijimbere ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo , aba umugore wa mbere mu mateka y’u Burundi wicaye muri uwo mwanya ukomeye mu rwego rw’umutekano w’igihugu.
Marie-Chantal Nijimbere nta mateka azwi y’akazi mu bijyanye n'igisirikare , yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, Ubwikorezi n’Ubukerarugendo kuva 2020 kugeza 2024, Mbere yaho yari Minisitiri w’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Itangazamakuru.
Madame Marie-Chantal Yisanze muri Guverinoma nshya hamwe n'abandi ba Minisitiri babiri aribo François Havyarimana na Lyduine Baradahana akaba aribo bonyine bahoze muri Guverinoma bongeye kugirirwa icyizere na Perezida Ndayishimiye.
Iri tegeko ryashyizweho na Perezida ryafashwe nk’intambwe idasanzwe mu guteza imbere uburinganire mu nzego z’ubuyobozi, ndetse rikaba ryaragaragaje ubushake bwa Leta y’u Burundi bwo guha abagore ijambo mu byemezo bikomeye bireba umutekano n’iterambere ry’igihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show