English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Moses Turahirwa yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideri Moshions,  aherutse gutabwa muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB  akurikiranweho ibya byo gukoresha ibiyobyabwenge n’inyandiko mpimbano.

Nyuma yo gutumizwa na RIB ngo yisobanure kuri ibi byaha yashinjwaga byatumye apinwa kugira ngo harebwe nib anta biyobyabwenge akoresha ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory byemeza ko abikoresha .

Kuri iyi nshuro Turagirwa Moses yiyemereye ko asanzwe akoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko by’urumogi ndetse ko yabitangiye ubwo yari mu Butaliyani mu gihe gikabakaba imyaka ibiri yamazeyo.

Ndetse yemeje ko ubwo yatabwaga muri yombi yasanganwe urumogi iwe  gusa avuga ko ishati rwasanzwemo atigeze ayambaraho na rimwe .

Ipererza rya tangiye  nyuma yo gutangaza ifoto ya Pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umukobwa, mu gihe iyo pasiporo itari ukuri.

Ndetse Moses yagiye ashyira hanze amashusho  yerekana ko aryamana n’abandi bagabo bagenzi be  gusa ntiyigeze ayahakana gusa yavuze  ko ari ibizagaragara muri filimi ivuga ku mideli, ariko ko uwo muntu usambana atari we, ko ari undi basa.

 

 

 

 Yanditswe na Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Israel yemeye kwitabira ibiganiro bishobora gushira iherezo ku ntambara

Urubyiruko rwasabwe gukoresha ubumenyi bwarwo mu kugaragaza isura Nziza y’igihugu

Abanyeshuri biga muri gahunda Nzamurabushobozi basabwe gukoresha neza amahirwe bahawe

Trump yemeye kongera igihe cy'ibiganiro hagati ya Amerika na EU

Karongi: Uko urupfu rw’umusore warwaniraga telefone ku kabari rwavuyemo icyaha gikomeye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-05-10 11:23:57 CAT
Yasuwe: 602


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Moses-Turahirwa-yemeye-icyaha-cyo-gukoresha-ibiyobyabwenge.php