Abanyeshuri biga muri gahunda Nzamurabushobozi basabwe gukoresha neza amahirwe bahawe
Ku wa Mbere, tariki ya 4 Kanama 2025 , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Madamu Irere Claudette, yasuye abanyeshuri bari kwiga muri gahunda Nzamurabushobozi, igamije gufasha abana batsinzwe ibizamini mu byiciro barimo kugira ngo badasibira.
Iyi gahunda yateguwe na MINEDUC ifasha abanyeshuri kubona amahirwe ya kabiri yo gukosora aho bagize intege nke, binyuze mu masomo yihariye n’ubujyanama. Madamu Irere yasuye ikigo GS Kimironko aho yahuriye n’abana bari mu masomo, abashishikariza gukoresha neza aya mahirwe bahawe, bakongera imbaraga mu myigire yabo kugira ngo bazabone intsinzi mu bizamini bategurirwa.
Ati“Aya ni amahirwe adahabwa buri wese. Mujye mushyiramo umwete, mubaze aho mutumva neza, kandi mwihe intego yo gutsinda,”
Yavuze ko Leta y’u Rwanda yita ku burezi bw’umwana wese, ndetse ko izi gahunda zigamije kudatakaza umunyeshuri n’umwe ushobora kuzamuka aramutse ahawe ubufasha.
Abarezi ndetse n’abayobozi b’ishuri bashimye iyi gahunda ndetse banagaragaza ko abanyeshuri bari kwitwara neza mu masomo, bafashwa n’abarimu b’inzobere mu masomo atandukanye.
Gahunda Nzamurabushobozi ikomeje gushyirwa mu bikorwa ku rwego rw’igihugu, aho abanyeshuri batsinzwe mu bizamini bya leta bahabwa amahugurwa n’amasomo yo kubafasha kongera amahirwe yo gutsinda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show