English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Trump yemeye kongera igihe cy'ibiganiro hagati ya Amerika na EU

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeye kongera igihe cy’ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Burayi, kikazagera ku itariki ya 9 Nyakanga 2025.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Trump yari yatangaje ko ashobora gushyiraho umusoro wa 50% ku bicuruzwa biturutse mu Burayi, nyuma yo kutanyurwa n’umuvuduko muke w’ibiganiro byahuzaga impande zombi. Icyo cyemezo cyari gutangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 1 Kamena 2025.

Icyakora Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yahise yihutira guhamagara Trump kuri telefoni, amwizeza ko "impande zombi zizakomeza gukorera hamwe kugira ngo zishake igisubizo gihuriweho."

Ibi byatumye Trump acururuka, yongera igihe cy’ibiganiro, ubusanzwe cyari kuzarangira ku itariki ya 8 Kamena. Uyu muyobozi yari yarashyizeho umusoro wa 20% ku bicuruzwa bimwe na bimwe bituruka mu Burayi, aza kuwugabanya awugeza ku 10% nyuma y’uko u Burayi bwemeye ibiganiro.



Izindi nkuru wasoma

Trump akomeje kongera abasirikare bo guhangana n'abimukira

Donald Trump yinjiye mu ntambara y’amagambo n’umuherwe Elon Musk

Ibyo Perezida Donald Trump yasubije nyuma yo kubazwa niba azababarira P Diddy

Abahanzi bo muri Nigeria batewe agahinda n’imibare itinjiza nko muri Amerika

Impamvu Urukiko Rwahaye Trump Ububasha bwo Kwambura Abimukira 500,000 Uburenganzira



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-26 11:22:40 CAT
Yasuwe: 72


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Trump-yemeye-kongera-igihe-cyibiganiro-hagati-ya-Amerika-na-EU.php