Trump yemeye kongera igihe cy'ibiganiro hagati ya Amerika na EU
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeye kongera igihe cy’ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Burayi, kikazagera ku itariki ya 9 Nyakanga 2025.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Trump yari yatangaje ko ashobora gushyiraho umusoro wa 50% ku bicuruzwa biturutse mu Burayi, nyuma yo kutanyurwa n’umuvuduko muke w’ibiganiro byahuzaga impande zombi. Icyo cyemezo cyari gutangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 1 Kamena 2025.
Icyakora Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yahise yihutira guhamagara Trump kuri telefoni, amwizeza ko "impande zombi zizakomeza gukorera hamwe kugira ngo zishake igisubizo gihuriweho."
Ibi byatumye Trump acururuka, yongera igihe cy’ibiganiro, ubusanzwe cyari kuzarangira ku itariki ya 8 Kamena. Uyu muyobozi yari yarashyizeho umusoro wa 20% ku bicuruzwa bimwe na bimwe bituruka mu Burayi, aza kuwugabanya awugeza ku 10% nyuma y’uko u Burayi bwemeye ibiganiro.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show