English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri yasabye ibisobanuro ku kayabo kahawe Diamond Platnumz

Minisitiri w’urubyiruko n’abana, Balaam Barugahara Ateenyi yasabye komite yateguye Coffe Marathon ibisobanuro by’amashilingi yatagagujwe kuri Diamond Platnumz mu gihe ari imisoro y’abaturage.

Diamond Platnumz yategewe indege yihariye imugeza I Kampala, afata Helicopter imugeza I Ntungamo mu myitozo noneho ayigarukamo I Kampala kuruhuka. Ikindi kandi yishyuwe miliyoni 750 Ugsh kandi ntabwo minisitiri Balaam yemeranya n’icyo giciro yahawe.

 Minisitiri Balaam yatanze igitekerezo ko ayagiye kuri Diamond Platnumz yari kugurwa imbuto zigahabwa abahinzi ba kawa bakarushaho kwiteza imbeze. Yanongeyeho ko yari kugurwa ifumbire cyangwa se agatangwa ku mishinga iteza imbere abagore bo mu cyaro.

Exclusive bizz yanditse ko”twari guha agaciro abaturage kuko Coffee Marathon ihabwa amafaranga na Leta. Aho guha abahinzi ibibateza imbere twayajugunye kuri Diamond Platnumz. Ndasaba ko nyiri gutegura kiriya gikorwa, Nelson Tugume azaza gusaba imbabazi ku bikorwa bye bigayitse. Yahawe amashilingi yari afite uburenganzira bwo kuyakoresha icyo ashaka. Ariko turekere aho kujugunya imisoro y’abaturage.”

Minisitiri Balaam yavuze ko kuzana Diamond Platnumz nta cyo byongeye ku gitaramo kuko byose byari byateguwe. Yanongeyeho ko yaburijemo abahanzi nka Nandor Love,Ray G, Mariam Tindatiine,Omega 256 kubera ko batahawe agaciro gahagije.

Minisitiri Balaam ari kuri BBS TV yanenze cyane abategeye indege yihariye Diamond Platnumz mu gihe yari gukoresha Uganda Airlines kandi nta nubwo yigeze yamamaza Coffe Marathon.  Kuri we asanga imihanda ijya I Mbarara ari myiza ku buryo bari gufata imodoka rusange bose. Yasoje avuga ko batanga Diamond Platnumz ariko adakwiriye guhabwa ibyo yatakajweho.



Izindi nkuru wasoma

Umugabo yasabye gusezerana n’umugeni we mu irimbi – Icyo yabwiye Padiri cyavugishije benshi

Minisitiri yasabye ibisobanuro ku kayabo kahawe Diamond Platnumz

Ibyo The Ben na Diamond Platnumz baganiriye

Davido yunze mu rya Diamond acyeza BK Arena

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yijeje abakinnyi ba APR BBC ubufasha busesuye muri BAL



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-29 12:23:06 CAT
Yasuwe: 72


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-yasabye-ibisobanuro-ku-kayabo-kahawe-Diamond-Platnumz.php