English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kwigira kw’Afurika si inzozi: Perezida Kagame yihanangirije abategereza imirabyo iva hanze

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko Afurika idakwiye gukomeza kwishingikiriza ku bikomoka hanze cyangwa ku bitekerezo biza bivuye ahandi, ahubwo igomba guharanira kwigira ishingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byayo ndetse no gukorana n’isi yose mu nyungu zinyuranye.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu Nama Nyafurika y’Abayobozi Bakuru (Africa CEO Forum), aho yagaragaje ko igihe kigeze ngo Afurika yubake imbaraga zishingiye ku byifuzo byayo aho kuba ingaragu y’amahanga.

Yagize ati: “Ntidushobora gukomeza kwishingikiriza ku byo abandi batuvugaho cyangwa badukoraho. Dukeneye gukorana hagati yacu ndetse tugakorana n’ibindi bihugu ku Isi biduha ibyo dukeneye, maze natwe tukabiha ibyo bikeneye. Ntekereza ko icyo ari cyo gisobanuro.”

Yunzemo ati: “Dukwiye kuba tumaze igihe twubaka imbaraga zijyanye n’ibyo dukeneye gukora mu guharanira ukwigira kw’Afurika. Nk’Afurika, dukwiye kuba tubasha gusobanura icyerekezo twifuza gufata.”

Aya magambo aje mu gihe Afurika ikomeje kwisanga mu bibazo by’ubukungu, umutekano n’amahanga ayicungira inyungu. Perezida Kagame asaba ko ibihugu by’Afurika byava mu guhuzagurika no gutegereza igisubizo cy’ibibazo byabyo kivuye hanze, ahubwo bikiyubakira ubushobozi bushingiye ku bumwe no gufatanya.

Inama ya Africa CEO Forum ihuriza hamwe abayobozi b’ibigo bikomeye, za Guverinoma, n’abashoramari baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi, mu biganiro bigamije iterambere rirambye ry’umugabane wa Afurika.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

M23 yakuye Intumwa i Doha, Sudan mu marira n’amaraso, abo DRC yihanangirije (Avugwa mu karere)

Perezida Paul Kagame yatangiye urundi ruzinduko mu kindi gihugu gikomeye ku Isi

Ibyo Perezida Donald Trump yasubije nyuma yo kubazwa niba azababarira P Diddy

Kabila yahuye na AFC/M23 i Goma, ashyira hanze umugambi we: Ese yagarutse nka 'Messiah'?



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-12 14:22:26 CAT
Yasuwe: 125


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kwigira-kwAfurika-si-inzozi-Perezida-Kagame-yihanangirije-abategereza-imirabyo-iva-hanze.php