Kwigira kw’Afurika si inzozi: Perezida Kagame yihanangirije abategereza imirabyo iva hanze
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko Afurika idakwiye gukomeza kwishingikiriza ku bikomoka hanze cyangwa ku bitekerezo biza bivuye ahandi, ahubwo igomba guharanira kwigira ishingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byayo ndetse no gukorana n’isi yose mu nyungu zinyuranye.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu Nama Nyafurika y’Abayobozi Bakuru (Africa CEO Forum), aho yagaragaje ko igihe kigeze ngo Afurika yubake imbaraga zishingiye ku byifuzo byayo aho kuba ingaragu y’amahanga.
Yagize ati: “Ntidushobora gukomeza kwishingikiriza ku byo abandi batuvugaho cyangwa badukoraho. Dukeneye gukorana hagati yacu ndetse tugakorana n’ibindi bihugu ku Isi biduha ibyo dukeneye, maze natwe tukabiha ibyo bikeneye. Ntekereza ko icyo ari cyo gisobanuro.”
Yunzemo ati: “Dukwiye kuba tumaze igihe twubaka imbaraga zijyanye n’ibyo dukeneye gukora mu guharanira ukwigira kw’Afurika. Nk’Afurika, dukwiye kuba tubasha gusobanura icyerekezo twifuza gufata.”
Aya magambo aje mu gihe Afurika ikomeje kwisanga mu bibazo by’ubukungu, umutekano n’amahanga ayicungira inyungu. Perezida Kagame asaba ko ibihugu by’Afurika byava mu guhuzagurika no gutegereza igisubizo cy’ibibazo byabyo kivuye hanze, ahubwo bikiyubakira ubushobozi bushingiye ku bumwe no gufatanya.
Inama ya Africa CEO Forum ihuriza hamwe abayobozi b’ibigo bikomeye, za Guverinoma, n’abashoramari baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi, mu biganiro bigamije iterambere rirambye ry’umugabane wa Afurika.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show