English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kabila yahuye na AFC/M23 i Goma, ashyira hanze umugambi we: Ese yagarutse nka 'Messiah'?

Nyuma y’imyaka myinshi ari mu buhungiro, Joseph Kabila Kabange, wigeze kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yagaragaye bwa mbere mu ruhame, agirana ibiganiro na AFC/M23 i Goma, mu gihe imitwe y’inyeshyamba ikomeje kuganza ibice byinshi by’Uburasirazuba.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Gicurasi 2025, Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, yatangaje ko bagiranye ibiganiro byihariye na Kabila, bigaragaza ko yiteguye gusubira muri politiki mu rwego rwo gushakira amahoro igihugu akomokamo.

Nk’uko Corneille Nangaa yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga ati “Habaye ikiganiro cyimbitse hagati y’Ubuhuzabikorwa bwa AFC/M23 na Perezida w’icyubahiro Joseph Kabila Kabange.”

Ibiganiro byabereye i Goma, mu  mujyi uri mu maboko ya M23 kandi ukaba ari icyicaro gikuru cyayo, byashimangiye ubushake bwa Kabila bwo kwinjira mu rugamba rwo gushaka amahoro arambye, avuga ko ashaka "kugarura icyizere cy’igihugu cyamunaniwe kubungabunga nyuma yo kuva ku butegetsi".

Joseph Kabila yanahuje n’abayobozi b’imiryango gakondo yo muri Kivu, akomeza urugendo rwo kwegera abatuye igihugu no kwiyegereza amatsinda atandukanye y’abaturage.

Icyatangaje benshi ni amagambo yatangaje ku bayobozi bamusimbuye, aho yagize ati: “Igihugu bagishyize mu manga, kandi ndumva ntagomba kuguma kureba gusa.”

Kabila ngo arateganya kugirana ibiganiro n’indi mitwe ya politiki n’abo mu nzego z’ubuyobozi, bikaba bisobanuye ko ashobora kuba ari gutegura igaruka rikomeye muri politiki ya DRC.



Izindi nkuru wasoma

Ibintu 10 abakobwa benshi bashyira imbere mu guhitamo umusore bazabana akaramata

AFC/M23: Intwaro y’Ibanga y’Abanyapolitiki Bashaje Bashaka Guhirika Ubutegetsi bwa Tshisekedi

AFC/M23 mu rugamba rwo kwigarurira Pinga nyuma yo gukwirakwiza ingabo muri Masisi na Walikale

Kabila yahuye na AFC/M23 i Goma, ashyira hanze umugambi we: Ese yagarutse nka 'Messiah'?

Ramon Morales Reyes wacuze umugambi wo kwica Trump yatawe muri yombi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-31 10:23:54 CAT
Yasuwe: 111


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kabila-yahuye-na-AFCM23-i-Goma-ashyira-hanze-umugambi-we-Ese-yagarutse-nka-Messiah.php