Kivu y’Amajyaruguru: Imirwano ikaze hagati ya M23 na Wazalendo ikomeje guteza impagarara
Akarere ka Bambo gaherereye muri Teritwari ya Rutshuru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kari mu icuraburindi ry’intambara idasiba, aho imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za M23, abarwanyi ba Wazalendo ndetse na FDLR ikomeje gukaza umurego, isiga ubuzima bw’abantu mu kaga.
Guhera ku wa Kane tariki ya 15 Gicurasi kugeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16, abantu batandatu bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima, mu gihe abandi barenga makumyabiri bakomerekejwe n’ibisasu n’amasasu akomeje gucicikana umunsi ku wundi.
Amakuru aturuka ahabereye imirwano aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, abarwanyi ba Wazalendo bongeye kwigarurira agace ka Bambo, nyuma y’uko bari basubijwe inyuma n’inyeshyamba za M23 zari zamaze kuhafata. Abatangabuhamya bavuga ko abarwanyi ba M23 bahise basubira inyuma berekeza Kabizo/Butare, ahari intera iri hagati ya kilometero bibiri na bitatu uvuye Bambo.
Mu gihe impande zombi zikomeza kwitana ba mwana, abaturage bo muri Bambo bahangayikishijwe n’umutekano wabo. Bamwe baracyihishe mu nzu, abandi barahungiye mu bitaro bya Bambo, mu gihe benshi bagaragara nk’abatakaje icyizere cyo kongera gusubira mu ngo zabo.
Umwe yagize ati “Turibaza uko ejo hazaza hazaba hameze, ariko nta gisubizo.’’
Ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera muri Bwito, aho intambara iri hagati ya M23 n’abarwanyi ba FDLR na Wazalendo ikomeje kuba ndanze. Hari aho imirwano irimo gukoresha intwaro ziremereye, ibintu bishobora gutuma impfu n’ihungabana byiyongera cyane mu baturage.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana amakuru yizewe ku mutekano wa Kishishe, agace kari mu maboko ya M23, ariko hari impungenge ko abarwanyi ba FDLR baba bamaze kongera kugaragara muri aka gace, ibintu bishobora gusubiza inyuma amahoro yifuzwaga n’abaturage.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show