Kigali: Agakiriro ko ku Gisozi kafashwe n’inkongi y’umuriro ifite ubukana
Agakiriro gakorerwamo imirimo y’ububaji no gusudira mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kafashwe n’inkongi y’umuriro.
Amakuru atugeraho avuga ko iyi nkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025 ahagana Saa Kumi n’Igice z’igitondo.
Abatangabuhamya bavuga ko habanje gushya inyubako zicururizwamo ibitanda n’ibindi bikorwa mu mbaho ziri ku muhanda.
Iyi nkongi imaze kwangiza igice kingana na kimwe cya kabiri cy’aka gakiriro kose ariko ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi ndetse nta n'umuntu yahitanye.
Mu masaha y’igitondo cya kare kandi, imodoka z’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi, zari zamaze kugera aha hadutse inkongi ndetse zitangira kuyizimya nubwo umuriro wari wakwiriye ahantu hanini.
Si rimwe cyangwa kabiri aka Gakiriro kibasiwe n’inkongi y’umuriro, dore ko mu bihe binyuranye n’ubundi hagiye hadukamo inkongi ikangiza byinshi byiganjemo ibicuruzwa n’ibikoresho biba bibitse mu nzu zibasirwa.
Muri Gicurasi 2023 igice cyarimo inzu zikorerwamo ububaji muri aka Gakiriro, zibasiwe n’inkongi y’umuriro, aho iyi yadutse nyuma y’amezi atatu gusa n’ubundi muri aka gakiriro habaye inkongi y’umuriro yari yabaye muri Gashyantare uwo mwaka wa 2023.
Iyi nkongi yibasiye aka Gakiriro muri Gashyantare 2023, na yo yari yatangiye mu masaha yo mu ijoro ubwo abantu bari batashye, ndetse icyo gihe na bwo hari hibasiwe ibice bibikwamo imbaho.
Nanone kandi muri 2019, bimwe mu bikorwa byo muri aka Gakiriro, byibasiwe n’inkongi, aho icyo gihe hari hibasiwe igice kizwi nko kuri APARWA hakorerwaga ububaji bw’ibikoresho byo birimo intebe, ibitanda n’inzugi, ndetse ahibasiwe na ho hakaba hari habitse imbaho.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show