Kigali:Yafatiwe muri gare ya Nyabugogo atwaye urumogi
Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge muri gare ya Nyabugogo yatangaje ko yataye muri yombi Habamahirwe Francois wari utwaye urumogi aruvanye mu Ntara y’Amajyaruguru arujyanye mu mugi wa Kigali.
Habamahirwe w’imyaka 18 wo mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Nemba yatawe muri yombi Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 26 Nyakanga 2025 ubwo yari ageze muri Gare ya Nyabugogo.
Akimara gufatwa yavuze ko yari aruzanye i Remera mu Mujyi wa Kigali aho yari guhurira n'abandi barucuruza. Uwo wafashwe n’urumogi ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara kugira ngo akorerwe dosiye ajyanwe mu bugenzacyaha, kandi iperereza rirakomeje ngo hafatwe n’abandi bakekwaho gukorana na we.
Habamahirwe yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi ishimira abaturage ku ruhare bagira mu kugaragaza abantu bafite imigambi yo kwangiza ubuzima bw’abandi banyuze mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Ibi Polisi ibifata nk’ikimenyetso cy’ubufatanye hagati yayo n’abaturage mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge.
Polisi yongeye gushimira uruhare abaturage bagira mu gukumira ibyaha, cyane cyane batanga amakuru y’ukuri ku gihe. Yagize iti: “Ibi bigaragaza ko abaturage basigaye bamenya ko kurwanya ibiyobyabwenge ari inshingano ya buri wese, kandi ko amakuru batanga afasha mu gufata abamaze gukora ibyaha cyangwa kubikumira bitaraba.”
Nanone kandi, Polisi yakanguriye urubyiruko kwirinda kwishora mu biyobyabwenge nk’urumogi, ibibutsa ko bishobora kubangiriza ejo hazaza. Yagize iti: “Turakangurira urubyiruko kujya rwitondera abantu babashuka babashora mu biyobyabwenge kuko ingaruka zabyo zirimo igifungo cya burundu n’ihazabu ikomeye. Bibakururira n’ibindi byaha byiganjemo ubujura, ihohotera n’ibindi.”
Iteka rya Minisitiri nimero 001/MoH/2019 ryo ku wa 04 Werurwe 2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Ni mu gihe Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho Ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, cyangwa ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 30 Frw, ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show