Umukino uzahuza Muhazi United na APR FC uzarebwa n’abifite
Ikipe ya APR FC na Muhazi United ziteguye gukina umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, ikipe ya APR FC iraba yampanutse mu karere ka Ngoma gukina umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona na Muhazi United.
Ni umukino ukomeye cyane nkuko birimo kuvugwa ndetse n’uko bigaragara kuko kipe ya Muhazi United imaze iminsi mu mwiherero ibintu bidasanzwe.
Amakuru Ijambo.net yamenye ni uko abakinnyi ba Muhazi United kuva ku wa mbere bari mu mwiherero bitegura uyu mukino uzaba utoroshye cyane.
Ikipe ya APR FC izakina ishaka amanota 3 kugirango igume ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ariko kandi Muhazi United nayo irifuza aya manota kugirango ive mu makipe ashobora ku mpanuka.
Muhazi United izakira uyu mukino, yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ariko ntabwo yigeze ishyiramo inyoroshyo.
Ibiciro byo kwinjira byagizwe ibihumbi 3 ahasanzwe, ibihumbi 5 ahatwikiriye, muri VIP hagizwe ibihumbi 10 naho muri VVIP hagizwe ibihumbi 20.
Uyu mukino biteganyijwe ko uzatangira ku isaha ya saa cyenda z’amanwa. Ikipe ya APR FC yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 61 naho Muhazi United iri ku mwanya wa 14 n’amanota 30.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show