English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Israel Mbonyi agiye gutaramira abakunzi be


Ijambonews. 2020-06-15 10:43:51

Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi agiye gutaramira abakunzi be hifashishijwe ikoranabuhanga.

Muri ibi bihe Ikoranabuhanga ryagiye ryifashishwa n’abahanzi batandukanye bakora ibitaramo biciye ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, Instagram, na Facebook.

Abanyarwanda ubu bamaze kumenyera ibi bitaramo kuko aribwo buryo ubu buhari bitewe n’ingamba zashyizweho na Leta mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covi-19.

Mu babanje mu Rwanda harimo, Tom Close, The Ben, Tuff Gangs, Igor Mabano n’abandi. Ubu utahiwe ni Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Israel Mbonyi biteganyijwe ko igitaramo cye kizaba taliki ya 20 Kamena 2020 kibere kuri shene ya You tube yitwa MK1 guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

 

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Israel yemeye kwitabira ibiganiro bishobora gushira iherezo ku ntambara

Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo agiye gushyingurwa

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe barashwe n’indege ya Israel

Ibihumbi by'Abanya-Israel byiraye mu mihanda bisaba ko intambara yahagarara



Author: Ijambonews Published: 2020-06-15 10:43:51 CAT
Yasuwe: 1150


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Israel-Mbonyi-agiye-gutaramira-abakunzi-be.php