English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impamvu Abarara ku Mihanda i Kigali Bahitamo Guhahangana n’Imbeho aho Gusubira iwabo

Iyo utembereye mu Mujyi wa Kigali mu masaha ya nijoro ugenda ahura n'abaturage batandukanye harimo n'ababa biryamiye ku muhanda no ku mabaraza y'amaduka.

Bamwe muri abo baturage biryamira ku muhanda no ku amabaraza y'amaduka yo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko babiterwa n'uko nta bushobozi baba bafite bwo kwikodeshereza inzu.

Bemeza ko bavuka mu Ntara ndetse bahura n'ingaruka zitandukanye zirimo kwicwa n'imbeho nijoro no gufungwa ariko badashobora gusubira iwabo.

Umusore witwa Hirwa Eric, we yagize ati "Ndara hanze pe! kuko sinabona amafaranga yo gukodesha inzu, ubwo se koko wowe hari umuntu wabonye ugera muri Kigali akazayivamo? najya mu Ntara se nkakora iki Koko?"

Yongeyeho ko n'ubwo arara hanze atajya abura icyo kurya.

Ati "Mu cyaro nta buzima buhaba nk'i Kigali kuko n'ubwo ndara hanze nirirwa nihigira ku buryo ntajya mbura icyo kurya."

Kabera Jean Marie Vianey we, yemeza ko n'ubwo arara hanze afite inzu mu Ntara.

Ati "Ku manywa ntwaza abantu imizigo nijoro nkarara, bosi mugitondo yaza akampa 1000 ayo mafaranga niyo ndyamo noneho ayo mba nakoreye ku manywa niyo nohereza mu Ntara agafasha umugore n'umwana."

Yongeyeho ko hari igihe haba imikwabo bakamufunga ariko adashobora gukodesha inzu i Kigali ngo anabone amafaranga yo kurya.

Mugeni Clarisse, we avuga ko arara muri gare ya Nyabugogo cyangwa kwa Mutangana.

Ati "Nijoro nirarira mu tuzu abagenzi baba bicayemo bategereje imodoka cyangwa kwa Mutangana kuko sinabona amafaranga yo gukodesha n'ayo kurya."

Avuga ko we n'abandi bagore bagenzi be barara ku mihanda ingaruka bahura nazo zirimo gufatwa ku ngufu rimwe na rimwe no gufungwa ariko badashobora gusubira mu Ntara bavukamo kuko batabasha guhinga.



Izindi nkuru wasoma

Abakozi ba Leta mu Mujyi wa Kigali basabwe gukorera mu rugo hagati ya tariki 21 na 28 Nzeri

Ibihumbi by'Abanya-Israel byiraye mu mihanda bisaba ko intambara yahagarara

Dore impamvu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi ari guhuzwa na FDLR

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Zaria Court Kigali

Kigali:Yafatiwe muri gare ya Nyabugogo atwaye urumogi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-17 12:23:52 CAT
Yasuwe: 268


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impamvu-Abarara-ku-Mihanda-i-Kigali-Bahitamo-Guhahangana-nImbeho-aho-Gusubira-iwabo.php