English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imirwano ikaze i Kavumu: Inyeshyamba za Wazalendo zinjiye mu mujyi, M23 na FARDC byabayobeye

Imijyi ya Kavumu, Katana, na Lwiro muri Teritwari ya Kabare, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yagabweho igitero muri iki gitondo cyo ku Cyumweru, itariki ya 13 Mata 2024 n’itsinda ry’abarwanyi ba Wazalendo bakorana na FARDC.

Byavugwaga ko ibintu bikomeje kuba urujijo muri kariya gace kandi Ingabo za AFC/M23 zari zitaratabara kandi inyeshyamba za Wazalendo zigaragara mu mujyi wa Kavumu ukurikije amakuru agera kuri Kivu Morning Post.

Andi makuru agaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa X ariko avuga ko inyeshyamba za M23 zavuye I Bukavu kugirango bagerageze kwirukana izi nyeshyamba za Wazalendo imirwano ikaba iri kubera ku kibuga cy’indege cya Kavumu.

Iyi mirwano ije ikurikira indi yaraye yumvikana mu Mujyi wa Goma mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu itariki 12 Mata 2025, mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Goma n’ibindi bice bya Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.



Izindi nkuru wasoma

Urugamba n’injyanamuntu!: Uko imirwano yifashe hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

U Rwanda mu ntambwe nshya: Ambasaderi Uwihanganye yahawe ikaze n’Umwami wa Brunei

Kivu y’Amajyaruguru: Imirwano ikaze hagati ya M23 na Wazalendo ikomeje guteza impagarara

Byacitse! Imodoka 34 z’ingabo za SADC zinjiye mu Rwanda zerekeza Tanzania

Imirwano ikaze i Kavumu: Inyeshyamba za Wazalendo zinjiye mu mujyi, M23 na FARDC byabayobeye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-13 19:12:05 CAT
Yasuwe: 202


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imirwano-ikaze-i-Kavumu-Inyeshyamba-za-Wazalendo-zinjiye-mu-mujyi-M23-na-FARDC-byabayobeye.php