Urugamba n’injyanamuntu!: Uko imirwano yifashe hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
Imirwano ihanganishije abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 n’umutwe wa Wazalendo, yongeye kubugra mu gace ka Kalonde muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Iyi mirwano yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, muri aka gace ko muri Lokalite ya Banamulema muri Gurupoma ya Kisimba.
Amakuru avuga ko iyi mirwano yatangijwe n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo wagabye igitero mu gace ka Ngerere, gaherutse kubohozwa n’abarwanyi ba AFC/M23 kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Ikinyamakuru ACTUALITE.CD dukesha aya makuru, kivuga ko abagihaye amakuru bari muri ibi bice, batangaje ko ibice ndetse n’imisozi imwe n’imwe byo muri Rushihe biri hagati y’agace ka Katobo n’aka Mbukuru, muri Gurupoma ya Kisimba, byamaze kwigarurirwa n’umutwe wa Wazalendo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’imirwano yawuhuje n’abarwanyi ba AFC/M23.
Iki gitangazamakuru kivuga ko aya makuru yemejwe na bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano muri Walikare, bemeje ko imirwano ikomeje gusatira agace ka Rusamambu, aho abahatuye bakomeje kumva urusaku rw’imbunda za rutura n’izoroheje bivugira mu bilometero bine uvuye muri aka gace.
Amakuru avuga ko abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo barwana ku ruhande rwa Leta, bashaka kwisubiza uduce twa Rusamambu, Bukumbirwa, Kishonjia na Kilambo, two muri Gurupoma ya Ikobo, duherutse kwigarurirwa na AFC/M23.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show