English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imihango y’ubukwe: RRA yatanze umucyo ku makuru yari yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro (RRA) cyatangaje ko kiri gukusanya amakuru ku batanga serivisi z’ubukwe, nyuma y’uko inyandiko yasakaye ku mbuga nkoranyambaga isabye amakuru y’abakora decoration, amajwi, n’ibiribwa mu bukwe, yateje impaka ndende.

Iyi nyandiko yagaragaye bwa mbere ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mata 2025, yatumye benshi bibaza niba RRA igiye gutangira gutoza imisoro abakorera muri ibi bikorwa by’ubukwe, cyane cyane ko harimo gusabwa amazina, nimero za telefone na TIN z’abatanga serivisi, ndetse n’amakuru y’abakoze ubukwe.

RRA yasubije ibinyujije kuri konti ya X nyuma y’uko umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu, ashyize hanze iyi nyandiko, igaragaza ko ibi atari bishya.

Ubuyobozi bwagize buti: “Amakuru agendanye n’abatanga serivisi zishyurwa mu birori asanzwe asabwa mu rwego rwo gukurikirana ko abakora imirimo ibyara inyungu banditswe kandi bubahiriza amategeko y’imisoro.”

Ibi bije nyuma y’icyumweru kimwe Depite Sarah Kayitesi asabye ibisobanuro kuri RRA ku bijyanye n’abasanzwe bakora nk’abayobora ibirori (MCs), ababigize umwuga ariko badafite uburyo bwo gusora.

Yagize ati: “Usanga bakorera amafaranga menshi, ese bo mwaba mwarabatekerejeho kugira ngo imisoro y’igihugu yiyongere?”

Komiseri wa RRA, Ronald Niwenshuti, yavuze ko ikibazo atari MCs gusa, ahubwo ko hari n’abandi benshi bo mu cyiciro cy’ubucuruzi butanditse (informal sector) bigoye gukurikirana, barimo abashyiraho amahema n’abakora decoration.

Yakomeje avuga ko mu mwaka ushize RRA ifatanyije na Polisi y’u Rwanda yatangiye ubukangurambaga bwo kugenzura ibibera mu bukwe, ariko igasanga uburyo bwiza ari ugutoza abo bantu mbere, aho bajya no kubasura batunguranye mu birori byo ku minsi y’ikiruhuko.

Yagize ati: “Turabigisha ariko abinangiye, tujya tubasura tubatunguye muri ubu bukwe bwo ku wa Gatandatu, ariko tukabyitwaramo neza kugira ngo tutarogoya imihango.”

Iyi gahunda ya RRA iributsa ko n’aho hataba ibikorwa by’ubucuruzi binini, buri muturage wese ugira uruhare mu mirimo ibyara inyungu agomba kwiyandikisha kandi agatanga umusanzu we mu misoro, nk’uko biteganywa n’amategeko y’igihugu.



Izindi nkuru wasoma

Hatanzwe umucyo ku cyatumye u Rwanda rwivana burundu mu Muryango ‘ECCAS’

Uwari umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yagize ibyo asabye abayobozi ba Rayon Sports

Kicukiro - Masaka: Yicishije icyuma uwo yari yarinjiye

Hagiye hanze amakuru y’ibigiye gukurikira nyuma yuko Kabila ageze i Goma

Perezida Emmanuel Macron yamaganye amakuru yo gukubitwa urushyi n’umugore we



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-15 12:25:33 CAT
Yasuwe: 153


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imihango-yubukwe-RRA-yatanze-umucyo-ku-makuru-yari-yateje-impaka-ku-mbuga-nkoranyambaga.php