English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikipe ya Juventus yamaze gusinyisha myugariro ukomoka mu Rwanda

Ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’Ubutaliyani, kuri uyu wa Gatatu wa tariki 14 Gicurasi 2025, yasinyishije Shane van Aarle myugariro ufite inkomoko mu Rwanda akaba yarakiniye abato b’Ubuholandi imukuye mu ikipe ya FC Eindhoven yo mu gihugu cy’Ubuholandi.

Uyu musore afite umubyeyi w’umumama ukomoka mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, akaba afite imyaka 18 y’amavuko cyane ko yavutse tariki 05 Kamena 2006.

Yakiniye amakipe y’abakiri bato ya Club Brugge mu gihugu cy’Ububiligi, Royal Excel Mouscron mu Bubiligi ndetse n’iya FC Eindhoven aho yaje kugira amahirwe yo kuzamuka mu ikipe nkuru.

Fabrizio Romano, nawe yagarutse kuri iyi nkuru ndetse yemeza ko uyu musore ukina nka myugariro wo mu mutima w’abamyugariro aguzwe mu rwego rwo kubakirwaho ikiragano gishya muri iyi kipe ifite ibikombe bya Shampiyona byinshi kuruta izindi mu Butaliyani.

Yagize Ati : “Juventus yemeye amasezerano yo gusinyisha myugariro w’Umuholandi w’imyaka 18, Shane Van Aarle, ukinira FC Eindhoven, byose byamaze gusinywa no kurangira. Van Aarle azaba umwe mu bagize umushinga wa ‘Next Gen’ impano izubakirwaho ejo hazaza, impapuro zose zateguwe.”

Uyu musore nubwo akomoka i Rwanda yamaze gukinira ikipe y’igihugu y’Ubuholandi y’abaterengeje imyaka 19, gusa itegeko rimwemerera gukinira ikipe ashaka hagati y’u Rwanda n’Ubuholandi.



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abanyeshuri b’u Rwanda bakomeje gutsindirwa mu mibare n’ubugenge , Leta irateganya iki?

U Rwanda na Amerika Basuzumye uko Bakomeza ubufatanye mu By’Ingabo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-14 16:24:32 CAT
Yasuwe: 239


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikipe-ya-Juventus-yamaze-gusinyisha-myugariro-ukomoka-mu-Rwanda.php