Ibyo bavuga ko navuze si ukuri – Karasira mu rukiko yisobanura ku byaha byo guhakana jenoside
Urubanza rwa Aimable Karasira, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuhanzi wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, ruracyakomeje mu Rukiko Rukuru, Urugereko ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka 48 amaze imyaka irenga itatu afunzwe, aregwa ibyaha bikomeye birimo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi, guteza imvururu muri rubanda, iyezandonke no kuterekana inkomoko y’umutungo.
Mu gihe yatangiye kwiregura ku wa Gatatu, Karasira yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko amagambo ubushinjacyaha bashingiraho atari ko yayavuze. Yagize ati: “Reka mbwire urukiko ukuri: ibyo nta bwo navuze.” Avuga ko ubushinjacyaha bwamwitiriye amagambo atari aye, cyane cyane ijambo ngo "Leta ya Habyarimana yakoze jenoside yirwanaho."
Karasira yemeye ko yakoresheje ijambo ‘imbarutso’ asobanura ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, ariko avuga ko yakurikije inyandiko zanditswe n’abahanga barimo Jenerali Roméo Dallaire, wayoboraga ingabo za Loni zari mu Rwanda (MINUAR), aho nawe yagaragaje ko iryo hanurwa ryakoreshejwe nk'urwitwazo rwo gutangiza jenoside.
Abamwunganira barimo Me Bruce Bikotwa, basabye urukiko kutashingira ku bisobanuro byatanzwe n’ubushinjacyaha bishingiye gusa ku biganiro Karasira yatangaje kuri YouTube, bavuga ko uwo bireba ari Karasira wenyine ugomba gusobanura icyo yashakaga kuvuga. Ibi byateye impaka mu rukiko, umushinjacyaha asaba ko habanza kugaragazwa ibimenyetso bishyigikira ibyo Karasira avuga.
Karasira yavuze ko jenoside yayibonye n’amaso ye kuko yari amaze gukura, ndetse yemeza ko yabanje gutegurwa, ahanini binyuze mu kubiba urwango n’amacakubiri ku Batutsi. Yashimangiye ko ntaho na rimwe yigeze yishimira jenoside cyangwa ngo ayihe ishingiro.
Urubanza ruracyakomeje, rukaba rukurikirwa n’abantu benshi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho Karasira yari azwi cyane kubera ibiganiro bye bivanze n’ibitekerezo bitavugwaho rumwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show