English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibyo bavuga ko navuze si ukuri – Karasira mu rukiko yisobanura ku byaha byo guhakana jenoside

Urubanza rwa Aimable Karasira, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuhanzi wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, ruracyakomeje mu Rukiko Rukuru, Urugereko ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka 48 amaze imyaka irenga itatu afunzwe, aregwa ibyaha bikomeye birimo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi, guteza imvururu muri rubanda, iyezandonke no kuterekana inkomoko y’umutungo.

Mu gihe yatangiye kwiregura ku wa Gatatu, Karasira yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko amagambo ubushinjacyaha bashingiraho atari ko yayavuze. Yagize ati: “Reka mbwire urukiko ukuri: ibyo nta bwo navuze.” Avuga ko ubushinjacyaha bwamwitiriye amagambo atari aye, cyane cyane ijambo ngo "Leta ya Habyarimana yakoze jenoside yirwanaho."

Karasira yemeye ko yakoresheje ijambo ‘imbarutso’ asobanura ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, ariko avuga ko yakurikije inyandiko zanditswe n’abahanga barimo Jenerali Roméo Dallaire, wayoboraga ingabo za Loni zari mu Rwanda (MINUAR), aho nawe yagaragaje ko iryo hanurwa ryakoreshejwe nk'urwitwazo rwo gutangiza jenoside.

Abamwunganira barimo Me Bruce Bikotwa, basabye urukiko kutashingira ku bisobanuro byatanzwe n’ubushinjacyaha bishingiye gusa ku biganiro Karasira yatangaje kuri YouTube, bavuga ko uwo bireba ari Karasira wenyine ugomba gusobanura icyo yashakaga kuvuga. Ibi byateye impaka mu rukiko, umushinjacyaha asaba ko habanza kugaragazwa ibimenyetso bishyigikira ibyo Karasira avuga.

Karasira yavuze ko jenoside yayibonye n’amaso ye kuko yari amaze gukura, ndetse yemeza ko yabanje gutegurwa, ahanini binyuze mu kubiba urwango n’amacakubiri ku Batutsi. Yashimangiye ko ntaho na rimwe yigeze yishimira jenoside cyangwa ngo ayihe ishingiro.

Urubanza ruracyakomeje, rukaba rukurikirwa n’abantu benshi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho Karasira yari azwi cyane kubera ibiganiro bye bivanze n’ibitekerezo bitavugwaho rumwe.



Izindi nkuru wasoma

Ibyo Kanye West yavuze kuri P Diddy byatangaje benshi

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI

Uwari umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yagize ibyo asabye abayobozi ba Rayon Sports

Ruracyageretse: Rusesabagina yasubiye mu rukiko

Ibyo umukinnyi w’ikirangirire muri sinema Jack Chan yahishuye kuri AI yaje ashaje



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-29 10:32:57 CAT
Yasuwe: 78


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibyo-bavuga-ko-navuze-si-ukuri--Karasira-mu-rukiko-yisobanura-ku-byaha-byo-guhakana-jenoside.php