English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yagaragaje ishimwe rikomeye kuri Dr. Edouard Ngirente

Kuri uyu wa Gatanu  tariki ya 25 Nyakanga 2025 , Mu muhango ukomeye wabereye muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yakiriye indahiro y’abayobozi bashya barimo Minisitiri w’Intebe mushya, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta ndetse n’abandi bayobozi bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi mu nzego nkuru z’igihugu.

Muri uwo muhango, Perezida Kagame yagaragaje ishimwe rikomeye kuri Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Dr. Edouard Ngirente, ku bw’akazi k’indashyikirwa yakoze mu gihe cy’imyaka umunani yari amaze ari ku isonga rya Guverinoma.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabanje gushimira Dr. Ngirente ku murimo mwiza yagaragaje kuva yagera kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2017. Yagize ati:

“Ndabanza nshimire byimazeyo Minisitiri w’Intebe wari ucyuye igihe. Ndagira ngo mbanze mushimire akazi keza n’imyaka yari amaze agakora. Twakoranaga neza, ku buryo najyaga mutera urubwa ngahera ku izina rye, ngo ngire nte? Nkamubwira nti ‘Ba Minisitiri w’Intebe, ugire utyo,’ hanyuma agahera aho abigira atyo. Ndagushimira cyane.”

Ibi byagaragaje ubufatanye n’umwuka mwiza w’imikoranire wari hagati y’abayobozi bombi, bikaba ari isomo rikomeye ku bayobozi bashya barahiye ko kwicisha bugufi no kumvira inama bigira uruhare rukomeye mu gutsinda inshingano z’ubuyobozi.

Dr. Edouard Ngirente yagizwe Minisitiri w’Intebe ku wa 30 Kanama 2017. Muri iyo myaka umunani, yagiye agaragara nk’umuyobozi udakunda kuvugira mu bitangazamakuru ariko ugaragaza ibikorwa bifatika by’ubuyobozi. Yari ashinzwe guhuza ibikorwa bya guverinoma, gushyira mu bikorwa politiki z’iterambere rirambye, no gukurikirana imishinga ikomeye y’igihugu.

Muri manda ye, u Rwanda rwabashije gukomeza gutera imbere mu rwego rw’ubukungu, ibikorwa remezo, uburezi, n’ubuzima. Yanabaye ku isonga mu mikoranire ya hafi n’inzego mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe u Rwanda rwakiraga inama mpuzamahanga zitandukanye.

 



Izindi nkuru wasoma

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Isasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo rigenewe-Perezida Kagame

Abantu bagufi barusha abarebare amahirwe yo kuramba -Ukuri kwa Siyansi

Ukuri ku mashusho yasakaye agaragaza umukobwa ari kuribwa n’ifi

Perezida Kagame yitabiriye inama yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za EAC na SADC



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-25 14:08:37 CAT
Yasuwe: 151


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yagaragaje-ishimwe-rikomeye-kuri-Dr-Edouard-Ngirente.php