English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hatangajwe igikekwa ku mibare y’Abanya-Kenya bishwe nabi

Abanya Kenya batandatu bishwe n’abacyekwaho kuba abarwanyi ba Al Shabaab mu gitero cyagabwe mu kigo cy’abapolisi bashinzwe umutekano mu gace ka Fafi, mu ntara ya Garissa.

Raporo yakozwe, ivuga ko kuri  icyumweru tariki ya 23 Werurwe, abagera kuri batandatu bishwe abandi bane bagakomerekera muri iki gitero cyagabwe mu rukerera.

Yagize iti” Ahagana mu masaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice za mu gitondo nibwo uyu mutwe wa Al-Shabab wagabye igitero mu kigo cy’abapolisi bashinzwe umutekano ku rwego rw’igihugu, naho abakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro."

Ishami rya polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba (ATPU), rikaba  ryatangiye iperereza kuri iki kibazo.

Mu minsi mike ishize, Ambasade y’Amerika muri Kenya, yatanze integuza y’umutekano ku baturage bayo ibasaba  kwirinda kujya mu  turere twa  n’ibirindiro bya Al-Shabaab Garissa, Wajir, na Mandera byugarijwe na Al-Shabaab.

Mu ntangiriro za Gashyantare, abayobozi batanu bo muri Kenya bashimuswe n’abo bicyekwa ko ari Al- Shabaab kugeza ubu aho baherereye hakaba hataramenyekana.



Izindi nkuru wasoma

Abahanzi bo muri Nigeria batewe agahinda n’imibare itinjiza nko muri Amerika

Hatangajwe imibare mishya igaragaza abamaze kwicwa n’icyorezo cyiswe Lassa Fever muri Nigeria

Abarwanyi ba FLN bishwe n’ingabo z’u Burundi: Ese ni ihinduka mu mikoranire n’u Rwanda?

Rukotana asubije abamuvuze nabi binyuze muri Alubumu ye nshya ‘Imararungu’ yamuzuye

Uko umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda bamumenye agahanga azizwa kuvuga nabi Bobi Wine



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-23 18:10:18 CAT
Yasuwe: 184


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hatangajwe-igikekwa-ku-mibare-yAbanyaKenya-bishwe-nabi.php