English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Guinée: Leta yamaganye ibyavuzwe ku guhagarika inkunga y’ikipe y’Igihugu

Leta ya Guinée yahakanye yivuye inyuma ibivugwa ko ariyo yahagaritse inkunga igenerwa ikipe y’igihugu, ibintu biri kuvugwaho cyane mu bitangazamakuru byo muri Afurika y’Uburengerazuba no ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bivugwa byari byakurikiwe n’ibyemezo bitunguranye birimo guhagarika imikino ya gicuti ndetse no kudakomeza imyiteguro y’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Icyemezo cyatangaje benshi dore ko ikipe y’igihugu ya Guinée yitwaye nabi mu mikino y’amatsinda aho iri ku mwanya wa gatanu mu itsinda G, nyuma y'imikino itandatu yari imaze gukinwa. Iki ni cyo cyatumye hibazwa niba hari icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’igihugu nk’igihano ku musaruro mubi.

Mu kiganiro Minisitiri wa Siporo muri Guinee yahaye itangazamakuru yavuze ko amakuru avuga ko Leta yahagaritse inkunga atariyo, ashimangira ko nta ruhare Minisiteri ayoboye yagize mu gufunga inzira z’amikoro y’Ikipe y’Igihugu.

Ati “Ni ibihuha, ntabwo turi kuri urwo rwego, ibyabaye tugomba kubiganiraho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kuko ari ryo rifite inshingano mu gutegura iyo mikino yose.”

Nubwo nta tangazo rigaragara ryasohowe ku mugaragaro n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Guinée (Féguifoot), amakuru aturuka imbere muri iri shyirahamwe aravuga ko hari ikibazo cy’amikoro cyahise gituma imikino ya gicuti n’iyo yo gushaka itike, ihagarikwa harimo imikino yagombaga guhuza Guinée na Niger ndetse na Tunisia muri Kamena 2025 ndetse n’indi mikino ibiri ya nyuma y’amatsinda.

Nubwo Minisitiri wa Siporo ahakana uruhare rwa Leta bamwe mu banyamakuru b’imbere mu gihugu bagaragaza ko hashobora kuba hari ikibazo cy’imikoranire hagati ya Féguifoot na Minisiteri. Ibi byarushijeho gutuma ikibazo kirushaho kuba urujijo ndetse n’abafana bakomeza kubivuga cyane.

Byitezwe ko mu gihe atari byo hashobora gusohoka itangazo ryemewe na Féguifoot cyangwa rya Minisiteri ya Siporo risobanura neza impamvu zafashwe, mu rwego rwo kugarura icyizere mu bafana no gukemura urujijo rushobora no kugira ingaruka kuri gahunda za CAF na FIFA.



Izindi nkuru wasoma

EID AL-ADHA izahurirana n’ikiruhuko rusange – Dore uko byahinduye gahunda za Leta

Guinée: Leta yamaganye ibyavuzwe ku guhagarika inkunga y’ikipe y’Igihugu

Perezida Emmanuel Macron yamaganye amakuru yo gukubitwa urushyi n’umugore we

Rubavu: Leta yashyize imbere ubuziranenge mu gukumira impanuka za moto

SADC yamaganye ibirego by’akarengane ku Ngabo zayo muri DRC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-30 18:59:20 CAT
Yasuwe: 77


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Guine-Leta-yamaganye-ibyavuzwe-ku-guhagarika-inkunga-yikipe-yIgihugu.php