English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abasaza n’Abakecuru barashimira RSSB Ku Bw’Ubwiyongere bwa Pansiyo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) ruratangaza ko mu mezi atandatu ashize amafaranga yatangwaga ku bageze mu kiruhuko cy’izabukuru, azwi nka pansiyo, yiyongereyeho 50%.

Ubu bwiyongere bw’amafaranga butuma abagenerwabikorwa benshi bishyura neza ibikenerwa by’ibanze, ndetse bamwe bakabibyaza umusaruro mu mishinga y’iterambere nka gahunda z’ubuhinzi, ubucuruzi n’indi mishinga ibyara inyungu.

Abasaza n’abakecuru bahawe aya mafaranga baravuga ko ari intambwe ikomeye mu kuzamura imibereho yabo, kuko bigabanya guhanga amaso abavandimwe cyangwa imiryango mu kubona ibibatunga.

Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko ubu bwiyongere bujyanye n’ingamba za Leta zo guharanira ko abanyarwanda bose bageze mu zabukuru babaho mu buryo bubahesha agaciro. Bwanatangaje ko hari na gahunda yo gukomeza kuvugurura uburyo bwo gutanga pansiyo, hakoreshejwe ikoranabuhanga ririmo serivisi za banki na telefoni ngendanwa, kugira ngo amafaranga agere ku baturage vuba kandi mu buryo bwizewe.

RSSB inasaba abagenerwabikorwa gukoresha neza aya mafaranga, bayashora mu bikorwa bifatika bibafasha kwiteza imbere no kurinda ko batsubira mu bukene.

Mu Rwanda, urwego rwa RSSB rutangaza ko hari abagenerwabikorwa bakira pansiyo bagera ku bihumbi 48 buri kwezi, mu gihe amafaranga atangwa mu buryo bwa pansiyo akabakaba miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.



Izindi nkuru wasoma

Abasaza n’Abakecuru barashimira RSSB Ku Bw’Ubwiyongere bwa Pansiyo

Aba-Rayon barashimira Perezida Kagame muri Sitade yuzuye Abanyarwanda ibihumbi 45.

Abasaza barwaniye igisirikare cya Isreal (IDF) baravuga ko batereranywe

Rubavu: Abasaza n'abakecuru 543 basoje amasomo yo kwiga bahabwa impamyabumenyi

Uwari umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Mibirizi n’abakozi batatu ba RSSB batawe muri yombi.



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-11 02:51:46 CAT
Yasuwe: 93


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abasaza-nAbakecuru-barashimira-RSSB-Ku-BwUbwiyongere-bwa-Pansiyo.php