English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 Diamonda azagera i Kigali mu ndege ye bwite

Diamond Platinumz, utegerejwe i Kigali mu ndege ye bwite [Jet privé], yateguriwe ibikorwa bitandukanye azakora nagera mu rw’Imisozi igihumbi mbere yo gutaramira abakunzi be.

Nubwo abatumiye uyu muhanzi batarerura amakuru y’urugendo rwe i Kigali, IGIH yamenye ko azahagera mu gitondo cyo ku wa 22 Ukuboza 2022 mu ndege ye bwite aherutse kugura muri Kanama 2022.

Amasaha iyi ndege izagerera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ntaratangazwa, icyakora amakuru ahari ahamya ko yateguriwe akarasisi kazamuzengurutsa Umujyi wa Kigali yiyereka abafana.

Umwe mu bari gutegura iki gitaramo yavuze ko mu gihe uyu muhanzi azaba ageze i Kigali azazengurutswa mu duce dutandukanye twayo yiyereka abafana ndetse anabaramutsa.

Byitezwe kandi ko uyu muhanzi azanasura Uruganda rwa Skol mu Nzove aho azanabasha gusura Ikipe ya Rayon Sports. Ku mugoroba w’uyu munsi, Diamond yateguriwe umugoroba wo gusabana n’abakunzi be mbere yo kubataramira.

Ibirori byo gusabana n’uyu muhanzi uri mu bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba byitezwe kubera ahitwa Romantic Garden ku Gisozi.

Ni ibirori bizacurangamo aba DJs bakomeye mu Rwanda barimo DJ Phil Peter, DJ Sonia, DJ Pyfo mu gihe Jay Pac, umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari we uzaba ataramira abazitabira uyu mugoroba.

Kwinjira muri ibi birori byo gusabana na Diamond, ni ibihumbi 10 Frw ku muntu umwe mu gihe ameza y’abantu umunani ari ibihumbi 200 Frw.

Ku wa 23 Ukuboza 2022 ni bwo Diamond azataramira i Kigali muri BK Arena aho azahurira n’abahanzi batandukanye. Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyiswe "One People Concert" akomeje kugurishwa.

 

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Abakozi ba Leta mu Mujyi wa Kigali basabwe gukorera mu rugo hagati ya tariki 21 na 28 Nzeri

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe barashwe n’indege ya Israel

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Zaria Court Kigali

Inkongi y’umuriro yafashe indege ya Boeing 737 Max i Denver yari irimo abagenzi barenga 150

Kigali:Yafatiwe muri gare ya Nyabugogo atwaye urumogi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-21 17:19:48 CAT
Yasuwe: 565


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Diamonda-azagera-i-Kigali-mu-ndege-ye-bwite.php