English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Cristiano Ronaldo yongeye kuyobora urutonde rw’abakinnyi b’abajejetafaranga ku isi

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yongeye kuyobora urutonde rw’abakinnyi binjiza amafaranga menshi ku isi, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Forbes, ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ndetse ikaba iya gatanu mu mwuga we.

Nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabiya Saudite, Ronaldo yinjije miliyoni $275 muri rusange, harimo miliyoni $60 akura mu kibuga n’izindi miliyoni $215 akesha amasezerano y’ubucuruzi n’ibyamamare bikomoka ku bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga barenga miliyoni 900.

Stephen Curry, umukinnyi wa Golden State Warriors, yaje ku mwanya wa kabiri na miliyoni $156, mu gihe umukinnyi w’iteramakofe Tyson Fury yaje ku mwanya wa gatatu na miliyoni $135, nubwo yambuwe ibikombe bye n’umwongerezakazi Oleksandr Usyk.

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamerika Dak Prescott yaje ku mwanya wa kane, Lionel Messi wa Inter Miami aza ku wa gatanu, naho LeBron James wa Los Angeles Lakers aza ku mwanya wa gatandatu.

Juan Soto wo mu ikipe ya New York Mets muri baseball yaje ku mwanya wa karindwi na miliyoni $114, Karim Benzema ukinira Al Ittihad muri Arabiya Saudite aza ku wa munani, Shohei Ohtani wo muri baseball aba uwa cyenda, naho Kevin Durant wa Phoenix Suns asoza urutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere binjiza amafaranga menshi ku isi muri 2025.



Izindi nkuru wasoma

COVID-19 yongeye kugaragara mu Rwanda

Cristiano Ronaldo yongeye gukora andi amateka nyuma yo kwegukana igikombe

Hari abashobora no gukurikiranwa!- RMC yongeye kwihanangiriza abanyamakuru ba Siporo

Trump agiye kuyobora isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Kagame na Tshisekedi

Cristiano Ronaldo yongeye kuyobora urutonde rw’abakinnyi b’abajejetafaranga ku isi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-16 09:06:01 CAT
Yasuwe: 101


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Cristiano-Ronaldo-yongeye-kuyobora-urutonde-rwabakinnyi-babajejetafaranga-ku-isi.php